Elon Musk yashinze ishyaka yise ‘Parti de l’Amérique’

Umuherwe w’Umunyamerika ari na we nyiri urubuka rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Elon Musk, yashinze ishyaka rye yise Parti de l’Amérique, abasesenguzi bakavuga ko ari ikintu gikomeye muri politiki ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahari hasanzwe amashyaka abiri gusa akomeye asimburana ku butegetsi.

Elon Musk
Elon Musk

Elon Musk wari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Donald Trump, aho yari yaranamushyize muri Guverinema ye ariko bakaza gushwana muri Gicurasi uyu mwaka akayikuramo, ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025 ni bwo abinyujije kuri X, yatangaje ko yatangije ishyaka rye.

Yagize ati “Uyu munsi ishyaka Le Parti de l’Amérique ryashinzwe kugira ngo ribasubize uburenganzira bwanyu”.

Ishyaka rya Musk ryahise rifatwa nk’iritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump, ndetse rije guhangana n’iry’Abademokarate n’iy’Abarepubulikani amaze imyaka myinshi asimburana ku butegetsi, cyane ko uyu muherwe ayashinja gusesagura umutungo w’igihugu.

Kuri iyi ngingo, Elon Musk yanditse kuri X agira ati “Iyo hajemo ibyo kuzahaza igihugu binyuze mu gusesagura na ruswa, turi muri sisiteme y’ishyaka rimwe, ntabwo turi muri Demokarasi”.

Elon Musk ukomoka muri Afurika y’Epfo, nubwo ari Umunyamerika akaba yanashinze ishyaka ryavugishije benshi muri Amerika, ntiyemerewe kuba umukandida mu matora ya Perezida w’iki gihugu ataha, kuko amabwiriza avuga ko umukandida agomba kuba yaravukiye ku butaka bw’iki gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka