Elon Musk yaguze Twitter ahita yirukana bamwe mu bayobozi bakuru

Nyuma y’amezi atari make yari ashize hariho impaka z’urudaca mu bijyanye n’amategeko, cyane cyane agenga za sosiyete, Elon Musk, Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Tesla, yashoboye kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ni urubuga bivugwa ko yaguze yishyuye agera kuri Miliyoni 44 z’Amadolari. Nyuma gato Musk yanditse kuri urwo rubuga agira ati “Inyoni y’ubururu (ikirango cya Twitter), yarekuwe”.

Nyuma yo kugura Twitter, Musk yahise yirukana bamwe mu bayobozi bakuru harimo uwitwa Parag Agrawal, Ned Segal wari ushinzwe ibijyanye n’imari, ushinzwe gushyiraho gahunda za Sosiyete (policy head) Vijaya Gadde ndetse na Sean Edgett, wari Umujyanama rusange muri Twitter.

Musk yaguze Twitter nyuma y’ibibazo bigoye byo mu buryo bw’amategeko, akaba yayiguze nyuma y’uko ibyo bibazo birangiye.

Musk yaguze Twitter, urubuga rukoreshwa n’abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, aho kugeza ubu ngo afite abamukurikira kuri Twitter basaga Miliyoni 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka