ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea

Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.

ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea
ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea

Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’uwo muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku wa Gatatu tariki 15 Nzeli 2021.

Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

Uretse ibyo bihano, uwo muryango wategetse abo basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu.

ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza abo basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu, no gufatira imitungo yabo.

Mu bindi ECOWAS yasabye abo basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri ni bwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo za Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka