EAC yohereje indorerezi z’amatora muri Kenya

Ku wa mbere tariki 1 Kanama 2022, nibwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko indorerezi z’amatora 50 zoherejwe muri Kenya, zikaba zigiye gukurikirana imyiteguro ndetse n’uko amatora y’Umukuru w’Ugihugu azagenda, ateganyijwe ku ku ya 9 Kanama 2022.

Urubuga rwa Twitter rwa EAC dukesha iyi nkuru, rwatangaje ko izo ndorerezi zahise zitangira inshingano kuri uwo munsi zohererejweho.

Izi ndorerezi zizaba zihagarariwe n’uwigeze kuba Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete, zikaba zaturutse mu bihugu byose bigize umuryango wa EAC.

Zimwe mu nshingano zifite harimo kureba imyiteguro y’amatora yakozwe mu nzego zose zifite aho zihuriye nayo, kureba uburyo amategeko n’amahame mpuzamahanga agenga amatora arimo kubahirizwa, kugenzura uko amahame ya demokarasi muri EAC yubahirizwa, ndeste biteganyijwe ko bazatanga inama zituma amatora azajya agenda neza no mu bindi bihugu.

Amatora ateganyijwe muri Kenya mu cyumweru gitaha, bivugwa ko azatangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, maze ibyayavuyemo bitangazwe mu cyumweru kizakurikiraho, tariki 15 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka