DRC: Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi yatawe muri yombi

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Willy Bakonga, ku wa 20 Mata 2021 yafatiwe i Brazzaville ashaka uburyo bwo guhunga ubutabera bumukurikiyeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

Willy Bakonga
Willy Bakonga

Willy Bakonga yafashwe yinjira ku butaka bwa Congo Brazzaville ashaka inzira imwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Itangazamakuru rikorera mu mujyi wa Kinshasa, rivuga ko Willy Bakonga afungiye mu kigo cy’ubutasi gishinzwe iperereza n’inyandiko ahahoze ari Ubuyobozi bukuru bushinzwe kugenzura ifasi (DGST).

Willy Bakonga yari yahamagawe mu bushinjacyaha ku ya 17 Mata 2021, akekwaho kuba yaranyereje amafaranga yatanzwe mu burezi bw’ibanze bufasha abana kwigira ubuntu.

Umushinjacyaha muri RDC yabwiye itangazamakuru ati: "Willy Bakonga wahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri DRC, yavuye ku mugoroba wo ku wa kabiri mu ndege ya Air France yerekezaga i Paris, abisabwe na Kinshasa imukeneye kugira ngo asubize ibibazo akurikiranyweho."

Willy Bakonga yahoze ari Minisitiri wa Siporo ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila naho muri Kanama 2019 ahabwa inshingano zo kuyobora amashuri abanza n’ayisumbuye muri Guverinoma iheruka kweguzwa.

Bakonga yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko umuyobozi wa serivisi ishinzwe imishahara y’abarimu n’umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye bakatiwe igifungo kuva ku ya 25 Werurwe kubera kunyereza umutungo.

Uburezi bw’ibanze ni imwe mu ngamba zashyizweho na Perezida Félix Tshisekedi 2019.

Ikoreshwa nabi ry’inkunga muri RDC ryatumye Banki y’isi ihagarika inkunga ingana na miliyoni 100 z’Amadolari yari yagenewe amashuri mu gufasha abana kwigira ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka