DRC: Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana

Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa aho yari arimo kwivuriza nyuma yo kujyanwayo mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 rishyira tariki 6 Nyakanga 2021, mu ndege y’ubuvuzi kugira ngo avurwe neza.

Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana
Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Padiri Jean Marie Konde, ushinzwe itumanaho muri Arikidiyosezi ya Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Karidinali Laurent Monsengwo yagizwe kardinali na Papa Benedigito wa XVI tariki ya 20 Ugushyingo 2010, akaba yitabye Imana ku myaka 81.

Yitabiriye itorwa rya Papa Fransisko muri 2013, akaba yari umwe mu bayobozi umunani (8) batoranyijwe na Papa kugira ngo bamushyigikire mu ivugurura rya ‘Curia y’Abaroma’.

Karidinali Laurent Monsengwo yabaye Arikiyepiskopi wa Kinshasa kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2018, akaba yarasimbuwe na Karidinali Fridolin Ambongo.

Karidinali Laurent Monsengwo yari umwe mu bantu bubahwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagize uruhare runini muri politiki ya DRC, cyane cyane ayobora imirimo y’Inama y’igihugu yigenga (CNS).

Yari umwe mu bakaridinari 18 bubashywe ku mugabane wa Afurika ndetse bahabwaga amahirwe yo gusimbura Papa, igihugu cye kikaba kiri mu kababaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka