Dr Rwamucyo yari mu itsinda ryari ryarateguje abatutsi ko rizabica - Umutangabuhamya
Mu Rukiko rwa Rubanda i Paris, mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugene Rwamucyo wakatiwe gufungwa imyaka 27 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Dr Rwamucyo yari umugabo w’umufungamutwe wabaga mu itsinda ry’abakozi ba CUSP baturukaga mu Majaruguru y’u Rwanda.
Aba bokozi bakoraga mu ivuriro ryitwaga Centre Universitaire de Santé Publique (CUSP) i Butare, yabwiye urukiko ko Dr Eugène Rwamucyo yari azwi nk’“umuntu ufunga umutwe (dur)” kandi ko yari umwe mu bagize itsinda ry’abantu bakomokaga mu Majyaruguru ryagaragazaga urwango rukomeye rw’Abatutsi mbere ya Jenoside.
Mu buhamya bwe yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga ari i Kigali, uyu mutangabuhamya yavuze ko yakoranye na Rwamucyo muri CUSP, aho Rwamucyo yari ashinzwe ishami ry’isuku n’isukura ndetse akanigisha muri Kaminuza.
Yavuze ko hagati ya 1990 na 1993, nyuma y’amatora y’umuyobozi wa CUSP, itsinda ryari rishyigikiye Dr Gasana, ririmo na Rwamucyo, ryatutse abo bari bahanganye ribita "imbwa", rinakoresha ijambo "kazayenga".
Mu gusobanuro iri jambo, abasemuzi b’urukiko babwiye urukiko ko risobanura "kuzashonga" cyangwa "kuzashira".
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko icyo gihe atasobanukiwe icyo ayo magambo yashakaga kuvuga, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje kubona ko hafi 90% by’abakozi bari bashyigikiye Dr Abel Dushimimana bishwe.
Yagize ati "Ni bwo nasobanukiwe icyo ’kazayenga’ yashakaga kuvuga. Abenshi mu bari muri iryo tsinda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yabwiye urukiko ko, ku bwe, ayo magambo yari ikimenyetso cy’uko hari umugambi wari waratangiye gutegurwa, anashinja Dr Rwamucyo kuba yari mu itsinda ry’abayobozi, abaganga n’abarimu ba Kaminuza ryagize uruhare mu gutegura no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Cyakora, mu bibazo byabajijwe n’umucamanza ukuriye iburanisha ry’uru rubanza, umutangabuhamya yemeye ko hari bimwe mu byo yavuze atiboneye ubwe.
Yavuze ko atigeze abona Dr Rwamucyo yambaye imyambaro y’ishyaka rya CDR, ahubwo ko byari bizwi ko yaribagamo.
Yanemeje kandi ko atigeze yitabira Inkiko Gacaca zaregwagamo Rwamucyo, ndetse ko amakuru yavuze ku ntwaro zavugwaga mu biro bye yayumvise ku bandi bakozi.
Abunganira Rwamucyo bagerageje kugaragaza ko amagambo yavugiwe mu matora ashobora kuba yari amagambo asanzwe yo mu marushanwa, ariko uwo mutangabuhamya ashimangira ko ibyakurikiyeho muri Jenoside byatumye ayafata nk’ubutumwa bwaburiraga abo bari barayabwiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|