Dr. Eugène Rwamucyo yibwira ko urubanza rwe ruri mu nyungu za Politiki

Mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo rukomeje mu Bufaransa, impuguke mu by’imitekerereze, Bwana Delannoy, yatangaje ko mu kiganiro yagiranye n’uregwa, yamusobanuriye ko afata ifatwa rye nk’ingaruka z’ihinduka ry’umubano wa dipolomasi hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Asubiza ibibazo by’Umushinjacyaha, Delannoy yavuze ko Dr. Rwamucyo yasobanuye ko ifatwa rye ryakurikiye "ubwiyunge" cyangwa "ugusubirana" kw’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko impuguke yabibwiye urukiko, Dr. Rwamucyo yanavuze ko Bernard Kouchner umunyapolitiki wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ari umwe mu bagize uruhare muri uwo murongo wa politiki, aho avuga ngo "yamutanze mu nyungu z’Abatutsi."

Mu kubazwa, Umushinjacyaha yanagarutse ku buryo Dr. Rwamucyo yakomeje kuvuga ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo kubona dosiye ye.

Delannoy yavuze ko yabifashe nk’uburyo uregwa yishyira mu mwanya w’umuntu wumva yarakatiwe mbere y’uko urubanza ruburanishwa.

Raporo y’iyi mpuguke igaragaza ko Dr. Rwamucyo adafite imyitwarire yo guhimba ibinyoma (mythomanie), ariko ko ibyo bidasobanuye ko buri gihe aba avuga ukuri.

Yagize ati "Umuntu nk’uwo azi neza ibyo ahitamo kuvuga n’ibyo ahitamo kudatangaza."

Yongeyeho ko mu kiganiro bagiranye, Dr. Rwamucyo atigeze avuga ko umugore we ari Umututsikazi, ahubwo ko yavuze gusa ko yari afite inshuti n’abo bakoranye b’Abatutsi.

Mu kubazwa n’abunganira Dr. Rwamucyo, impuguke yisobanuye ku mwanzuro wayo uvuga ko uregwa atagaragaje impuhwe ku bahohotewe.

Delannoy yavuze ko yashakaga kuvuga "ukutagaragaza impuhwe mu magambo", aho kuvuga ko nta mpuhwe agira.

Yasobanuye ko inshingano z’impuguke ari ukugaragaza ibyo yabonye n’ibyo yumvise, aho kwemeza ibirenze ibyo.

Yanemeye ko ibazwa ryamaze amasaha abiri gusa ridashobora gutanga ishusho yuzuye y’imiterere y’umuntu.

Ubuzima bw’ubazwa muri ayo masaha abiri yabugereranyije n’"ifoto" yerekana igice kimwe cy’imiterere y’umuntu, aho kuba ishusho yuzuye y’ubuzima bwe.

Nyuma y’izo mpaka, Perezida w’urukiko yafashe icyemezo cyo kongera raporo nshya y’ubuzuma bwo mu mutwe bwa Dr. Eugène Rwamucyo mu bimenyetso birimo gusuzumwa n’urukiko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka