Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika

Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko yamaze kubona amajwi arenga ayo yari akeneye kugira ngo yegukane intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amatora yari ahanganiyemo n’umukandida w’Abademokarate, Kamala Harris w’imyaka 60.

Donald Trump yatorewe kongera kuyobora Amerika
Donald Trump yatorewe kongera kuyobora Amerika

Donald Trump yamaze no gutangaza ijambo ryo kwishimira intsinzi, ashimira Amerika yamwizeye ikamuha inshingano zo kongera kuyiyobora, abwira Abanyamerika ko atazabahemukira.

Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye tariki 05 Ugushyingo 2024, yitabirwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 82.

Donald Trump asubiye mu Biro bya White House (ibiro by’Umukuru w’Igihugu) nyuma y’uko yari yiyamamarije manda ya kabiri mu mwaka wa 2020, ariko agatsindwa.

Kamala Harris iyo aramuka atowe, yari kuba ari we mugore wa mbere utorewe kuyobora igihugu kuva cyakwitwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1789, umwaka bemeje Itegeko Nshinga bakanatora Perezida wa mbere (George Washington) ku itariki 07 Mutarama.

Abakandida biyamamarizaga kuyobora US ntabwo ari Kamala Harris na Donald Trump bonyine, ariko ni bo b’ingenzi cyane nk’ibisanzwe kubera ko baturuka mu mashyaka abiri y’ingenzi mu mateka y’igihugu: Abademokarate n’Abarepubulikani.

Donald Trump yatangajwe nk’uwegukanye intsinzi ubwo yari amaze kugira amajwi 279 mu gihe Kamala Harris we yari afite 223, uwegukanye intsinzi akaba yasabwaga kugeza ku majwi 270.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Iyi ni intsinzi ikomeye cyane ku Banyamerika izatuma twongera kubaka Amerika”.

Trump yasabye Abanyamerika kwibagirwa ibibahanganisha ahubwo ko bagomba gukorera hamwe bakubaka Igihugu cyabo.

Ati: “Igihe kirageze cyo gushyira ku ruhande ibidutandukanya bikadusubiza inyuma tumazemo imyaka ine ishize. Ni igihe co kubaka ubumwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congs kuri Mr Trump. Nkunda ko arwanya ubutinganyi no kwihekura bicira impinja mu nda.Ni umugabo wanga ikibi utaniganwa ijambo
Bazajye bifata bareke ubusambanyi.

iganze yanditse ku itariki ya: 6-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka