Donald Trump yashyize abayobozi mu myanya barimo n’umuherwe Elon Musk
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize abayobozi batandukanye muri Guverinoma ye barimo n’umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk.
Elon Musk yagizwe umukuru wa Minisiteri yo kunoza imikorere ya leta ‘Department of Government Efficiency’(DOGE).
Amakuru dukesha RFI avuga ko Trump yavuze ko Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, bose bakaba bahawe inshingano zirimo, kuvugurura inzego za leta, no kugabanya gusesagura kwa leta.
Perezida Trump yavuze ko bazaba abajyanama b’ibiryo by’umukuru w’igihugu ‘White House’ bakazamufasha gukora amavugurura mu nzego nkuru. Bazakorana kandi n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari, mu guhangana no gusesagura gukabije n’ubucuruzi bukorwa mu buryo butubahirije amategeko bitwara tiriyari 6.5 z’amadorali buri mwaka mu bikorwa bya leta.
Trump nubwo yagennye aba bayobozi yabanabahaye igihe bazamara kuko yavuze ko Musk na Ramaswamy bazaba barangije akazi kabo bitarenze tariki 04 Nyakanga umunsi w’ubwigenge bwa Amerika mu mwaka wa 2026.
Nubwo yabahaye kuyobora iyi Minisiteri ngo ntabwo ari wemerewe kuyishyiraho nka Perezida w’igihugu ahubwo ishyirwaho n’itegeko ry’inteko ishingamategeko kandi ikaba ifite abakozi benshi.
Trump yanatangaje ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News wahoze ari umusirikare, ari we uzaba Minisitiri w’Ingabo, naho John Ratcliffe wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha akayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA.
Uretse Musk na Ramaswamy, tariki 12 Ugushyingo 2024 Trump yasohoye yatangaje abandi bazakorana nawe barimo John Ratcliffe yashinze CIA, na Kristi Noem yagize ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.
Trump abo yashyize mu mwanya abenshi bari bamushyigikiye kuko umuherwe Elon Musk yatanze amafaranga menshi mu kwiyamamaza kwa kwe, naho mugenzi we Ramaswamy mu ntangiriro z’uyu mwaka yiyamamarije kuba umukandida w’Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida ahanganye na Trump, nyuma aza kwikura mu bikorwa by’amatora asigara amushyigikiye naho Pete Hegseth we yari amaze igihe kinini yumvikana kuri Fox News avuga ko ashyigikiye Trump.
Nubwo yatorewe kuba Perezida wa Amerika ku nshuro ya kabiri Trump yatangiye gushyira aba bayobozi mu myanya atararahirira izi nshingano.
Ohereza igitekerezo
|