Donald Trump nta gahunda yo gushinga ishyaka rishya afite

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu matora aheruka nubwo yayatsinzwe, ni inama yabereye muri Leta ya Florida, yabeshyuje amakuru avuga ko ngo yaba afite umugambi wo gushinga ishyaka rya politiki rishya.

Trump ngo nta gahunda afite yo gushinga ishyaka rishya
Trump ngo nta gahunda afite yo gushinga ishyaka rishya

Trump n’abamushyigikiye bahuriye mu nama y’ibijyanye na politike (Conférence d’action politique des conservateurs ‘CPAC’), nubwo yirinze kubivuga ku buryo bweruye, ariko yavuze ko yiteguye kuzongera kwiyamamaza ku mwanya WA Perezida mu 2024, gusa nta kindi yarengejeho.

Yaboneho n’umwanya wo kubeshyuza amakuru yavuzwe ngo y’uko yaba afite umugambi wo gushinga ishyaka rye bwite, kugira ngo azabone uko ahangana n’Abademokarate (républicains), ibintu we avuga ko nta musaruro byatanga.

Yagize ati “Sinshaka gushinga irindi shyaka, ayo makuru ntabwo ari yo [fake news]. Byaba bidasobanutse, twashinga irindi shyaka, ubwo twaba tugabanyije umubare w’amajwi kugira ngo ntituzigere dutsinda na rimwe …oya. Ntabwo tugiye gushinga irindi shyaka rya politike. Dufite ishyaka ry’Abarepubulikani, rigiye kwishyira hamwe kugira ngo rigire imbaraga nyinshi kurusha na mbere”.

Tariki 28 Gashyantare 2021, ni bwo Trump yari yongeye kuvuga ijambo mu ruhame kuva tariki 20 Mutarama 2021, ubwo yavugaga muri Perezidansi ya Amerika ku mugaragaro. Icyo gihe ava muri Perezidansi nabwo yari yasize yijeje abafana be ko azagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Aganira n’imbaga y’abantu bari baje kumva ijambo rye, Perezida Trump yabajije niba bari bamukumbuye, bakoma mu mashyi ngo bigaragaza ko bari bamukumbuye.

Yagize ati “Ntibyarangiye na gato, ishyaka ryacu ry’abantu bakunda igihugu kandi bakora cyane, ubu nibwo dutangiye kandi bizarangira dutsinze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka