Djibouti: Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Perezida Omar Guelleh

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Repubulika ya Djibouti, bagirana ibiganiro ndetse anamugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yakirwaga na Perezida Omar Guelleh
Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yakirwaga na Perezida Omar Guelleh

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida Omar Guelleh ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ndetse bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kurushaho kunoza ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Djibouti.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yageze muri Djibouti ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, aho yari yitabiriye Inama ya Kabiri ihuriweho ya Komisiyo y’Abaminisitiri b’u Rwanda na Djibouti.

Ni inama yashyizweho nk’urubuga rw’ingenzi mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi, hagamijwe kongerera imbaraga ubutwererane.

Iyi nama kandi yasize u Rwanda na Djibouti bisinyanye amasezerano icyenda harimo atanu y’ubufatanye, hagamijwe kurushaho gushimangira ubutwererane no gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Aya masezerano arimo ajyanye na Siporo, ubuzima no guteza imbere umuryango, yasinywe ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’akazi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yagiriraga muri Djibouti, yahuye kandi n’abagize umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu.

Bamwakiranye urugwiro ndetse bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, ubufatanye bwarwo mu Karere, n’uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’Igihugu.

U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse muri Gicurasi umwaka ushize, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.

Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka.

Ibihugu byombi byahanye kandi ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka