Daniel Arap Moi wayoboye Kenya yapfuye

Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire kurusha abandi yapfuye afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.

Daniel Arap Moi yapfuye afite imyaka 95/ Photo:Internet
Daniel Arap Moi yapfuye afite imyaka 95/ Photo:Internet

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezida wa Kenya rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Arap Moi azashyingurirwa. Ibendera ry’igihugu ryururukijwe kugeza muri 1/2.

Daniel Arap Moi yari umunyepolitike waharaniraga cyane kuvugwa neza n’abaturage ba Kenya.

Moi yavutse itariki 2 Nzeri 1924, avukira mu muryango w’abahinzi mu gace ka Baringo, rwagati muri Kenya.

Yabanje kwitwa Torotich Arap (umuhungu wa), nyuma aza guhitamo izina rya Daniel, ubwo yigaga mu mashuri abanza, ari na bwo yabatijwe n’Abihayimana b’Abakirisitu.

Yari umwe mu banyapolitike bake bo muri Kenya batavukaga mu moko abiri akomeye muri icyo gihugu, ari yo aba Kikuyu n’aba Luo. We yari umu Tugen, wo mu bwoko buto bwo muri Kenya, bw’aba Kalenjin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira,aruhukire mu mahoro.

JG yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka