Cuba: Umwe yapfuye, 121 barakomereka bazize ikigega cya Peteroli cyahiye

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel, yatangaje ko yasabye “ubufasha n’inama z’ibihugu by’inshuti bifite ubunararibonye mu bijyanye na Peteroli", inkongi yahitanye umuntu umwe, 121 barakomereka, abandi baburirwa irengero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Cuba ubufasha, bwanakomeje kwiyongera nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu asabye amahanga gufasha mu kuzimya iyo nkongi.

Nibura umuntu umwe ngo ni we wahise apfa azize iyo nkongi, abandi 121 barakomereka, mu gihe abagera kuri 17 bo baburiwe irengero.

Abaturage 1,900 bimuwe ahegereye ahafashwe n’inkongi ahitwa i Matanzas, Umujyi utuwe n’abagera ku 140,000, ukaba uherereye mu bilometero 100 mu Burasirazuba bwa La Havane, ahagaragaraga ibyotsi by’umukara mu kirere.

Aganira n’itangazamakuru, Luis Armando Wong, Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Matanzas, yagize ati "Hari umurambo wabonetse ahabereye impanuka".

Abantu 17 baburiwe irengero, ngo abashinzwe kuzimya inkongi (pompiers) "bari mu gace kegereye cyane ahabereye inkongi ndetse n’iturika ry’ikigega cya peteroli”.

Inkongi ngo yatangiye ku wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 mu rukerera, ubwo inkuba yakubitaga kimwe mu bigega bya Peteroli, nyuma inkongi iza gukomeza kugenda ifata n’ikindi kigega.

Perezida wa Cuba abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko “ashimira cyane za Guverinoma z’ibihugu bya Mexique, Venezuela, u Burusiya, Nicaragua, Argentine na Chili, zahise zitanga ubufasha bw’ibikoresho n’ubufatanye muri iki kibazo kigoye cyane".

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Cuba, Carlos Fernandez de Cossio yagize ati "Turashimira kandi ubufasha mu bya tekiniki bwatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika".

Ginelva Hernandez w’imyaka 33 y’amavuko, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, yavuze ko we n’umugabo we ndetse n’abana batatu bari basinziriye, nyuma bagakangurwa n’urusaku rwinshi rw’ikintu cyaturitse ‘explosion’.

Yagize ati "Twahise dusohoka mu buriri twihuta, tugeze mu muhanda dusanga ikirere cyose cyabaye umuhondo, ubwo abantu bagize ubwoba burenze urugero".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka