Croix Rouge Mpuzamahanga igiye kwirukana abakozi bayo 1,800

Kubera ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC), igiye gufunga amashami yayo 26 muri 350 ifite hirya no hino ku Isi, ndetse inirukane abakozi bayo 1800 kubera ikibazo cy’amikoro.

Kimwe n’indi miryango itandukanye, ICRC yahuye n’izamuka ry’ibiciro bitewe no gutakaza agaciro k’ifaranga, ndetse no kugabanuka kw’inkunga yahabwaga, kuko inkunga nyinshi muri iki gihe, ngo zoherezwa muri Ukraine imaze umwaka urenga mu ntambara irwana n’u Burusiya.

Ingengo y’imari ICRC ikoresha mu bikorwa byayo bitandukanye, ubundi ngo ishingira ku nkunga zitangwa n’ibihugu ku bushake bwabyo.

Kubera ibibazo by’ingengo y’imari, byatumye abayobozi ba ICRC, ku itariki 30 Werurwe 2023, bemeza gahunda rusange yo kugabanya ibintu bitandukanye uwo muryango ugura, ingengo y’imari ukoresha ikagabanukaho Miliyoni 430 z’Amafaranga yo mu Busuwisi (Miliyoni 440 z’Amayero), hagati y’umwaka wa 2023 n’intangiriro z’umwana 2024, ayo akagabanuka ku ngengo y’imari rusange y’uwo muryango igera kuri Miliyari 2.4 z’Amafaranga yo mu Busuwisi.

Kubera kandi icyo kibazo cy’ingengo y’imari idahagije, abakozi 1,800 muri 20,000 ba ICRC hirya no hino ku isi, ngo bagiye gutakaza akazi mu mezi ari imbere.

Ikindi, mu mashami 350 ya Croix-Rouge hirya no hino ku Isi, harimo 26 azafungwa, ayandi agabanyirizwe ku buryo bugaragara ingengo y’imari yagenerwaga.

ICRC isaba u Busuwisi nka kimwe mu bihugu bitatu by’ingenzi mu gutanga inkunga nyinshi (nyuma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ u Budage), kuyifasha mu gusohoka mu ngorane z’amikoro irimo.

Mu mwaka ushize wa 2022, u Busuwisi bwongereye inkunga butanga muri Croix-Rouge, igera kuri Miliyoni 166 z’Amafaranga yo mu Busuwisi (Miliyoni 170 y’Amayero), mu 2020 nabwo, u Busuwisi bwahaye Croix-Rouge inguzanyo ya Miliyoni 205 z’Amayero, itiyongeraho inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka