Covid19: Inzobere zatangaje umuti ushobora kurokora abarembye

Inzobere zo mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi ziravuga ko hari umuti uhendutse kandi uboneka henshi ku isi ushobora kurokora abarwayi benshi bamaze kuzahazwa na Coronavirus.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa mbere taliki 15 Kamena 2020 n’inzobere, zivuga ko uyu muti uzwi nka dexamethasone usanzwe wifashishwa mu buvuzi.

Uyu muti wa dexamethasone biravugwa ko ubaye umuti wa mbere ugiye gukoreshwa kugira ngo barebe niba koko uzakiza abarembye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko kuva aho icyorezo cya Covronavirus giteye mu Bwongereza, uyu muti warokoye ubuzima bw’abarwayi barenga ibihumbi 5,000 bari barembye nk’uko abashakashatsi babyemeza.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima kiravuga ko uyu muti ugiye kwegerezwa abarwayi bose banduye kugira ngo ubafashe kugabanya ibyago byo kuba bahitanwa n’iki cyorezo.

Icyakora kugeza ubu abarwayi 19 kuri 20 baba barafashwe n’icyorezo usanga cyikiza nta miti bafashe ndetse bataranajyanwa mu bitaro.

Dexamithasone ikaba ngo igiye kuba igisubizo ku bihugu bikennye mu guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus kuko za guverinoma bizazorohera kuwubona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muti c uvura abarembye gysa? Ni uwo korohereza cg urakiza burundu?

Umukiza Marc yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Ibyuyumuti wabonetse nibyiza ariko ikibazo nuko birazakurangira bawuteye ishoti bavuga ngo ntiwemewe ngonturemezwa nibindi byinshi. ubworero reka dusabe ababikurikiranirahafi,bireba kwisi batere izonzobere umwete uwomuti ugere hose vuba abafite inyungu muri covid19 batarabyinjiramo ngo babizambye.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka