#Covid19: Amerika igiye gukingira abana bafite kuva ku myaka 5 kugera kuri 11

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiti n’ibiribwa ‘FDA’, kigomba kongera kwiga ku byavuye mu igerageza ryo kwa muganga ry’urukingo rwa ‘Pfizer’ ku itariki 26 Ukwakira 2021, mbere yo kugira icyo batangaza ku bijyanye no gukingira Covid-19 abana bafite imyaka 5 kugeza kuri 11.

Mu itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezidansi ya Amerika, ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, batangaje gahunda ihari yo gutangira gukingira abana Covid-19, uhereye mu Kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021, aho biteganyijwe ko hazakingirwa abana b’Abanyamerika bagera kuri Miliyoni 28 bafite imyaka hagati y’itanu na cumi n’umwe (5-11), bagahabwa urukingo rwa ‘Pfizer’, mu gihe abayobozi bo mu nzego z’ubuzima bazaba bamaze kubitangira uburenganzira.

Muri iryo tangazo banditse bagira bati "Imbaraga zacu mu bijyanye no gutegura, zisobanura ko tuzaba twiteguye gutangira gutanga inkingo mu minsi mikeya izakurikira icyemezo cya nyuma kuri ibyo by’inkingo”.

Ibyo ni ibyasobanuwe n’abayobozi b’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC). Komite igizwe n’impuguke ziturutse muri CDC, ngo igomba guterana yiga kuri icyo kibazo ku itariki 2-3 Ugushyingo 2021, ubwo rero icyemezo cy’icyo Kigo kigomba guhita kiza gikurikira nyuma y’iyo tariki.

Gusa mbere y’aho, Komite ngishwanama ya FDA, izabanza kwiga neza ku byavuye mu bushakatsi kuri urwo rukingo rwa ‘Pfizer’ tariki 26 Ukwakira 2021. Umwanzuro wa FDA nuza wemeza ko abana bo muri icyo kigero cyavuzwe haruguru bahabwa urwo rukingo rwa Pfizer, ubwo ngo bizaba bifunguriye inzira abo muri CDC, batangire gukingira.

Icyo gihe ngo inkingo zizaba zihari mu mavuriro y’abana, mu bitaro by’abana ndetse no mu mashuri nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Amerika.

Uburyo izo nkingo zipfunyitse, ngo byarahinduwe mu rwego rwo korohereza abo bakurikirana abana, bagakora ipaki irimo uducupa 10, ubwo turimo inkingo 10.

Guverinoma ya Amerika yatangaje ko izatanga n’ibikoresho bizakenerwa mu gukingira abana, harimo udushinge turushijeho kuba dutoya. Ikindi kandi, Guverinoma ya Amerika yizeza abaturage bayo, ko ifite inkingo zihagije zo gukingira abana bose b’Abanyamerika bari mu kigero cyavuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka