#Covid19: Afurika y’Epfo yatangiye gukingira abana kuva ku myaka 12

Afurika y’Epfo ibaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika cyatangije gahunda yo gukingira abana, kubera ko ubu kuva ku bafite imyaka 12 kugeza kuri 17 bashobora guterwa urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer muri icyo gihugu, ariko ngo bemerewe guhabwa doze imwe gusa.

Ishami ryita ku buzima muri Afurika y’Epfo rifite intego yo gukingiza byibuze kimwe cya kabiri cy’abana bahwanye na miliyoni 6.5 bari hagati y’imyaka 12 na 17, mbere ya Mutarama ubwo amashuri azaba yongeye gufungurwa.

Amategeko yo muri Afurika y’Epfo ateganya ko abana bafite imyaka 12 n’abayirengeje bashobora kwihitiramo uburyo bwo kwivuza, gusa ngo kuri iki cyorezo bwo ababyeyi barasabwa kubanza kugirana ibiganiro n’ubuyobozi ku nyungu z’urukingo rwa Covid-19, kugira ngo bafashe mu guhitamo neza.

Abana na bo ubwabo bashishikarijwe kwitabira gahunda yabo yo kwikingiza bari kumwe n’ababyeyi babo, nk’uko BBC yabitangaje.

Kugira ngo umwana akingirwe kandi agomba kuba yujuje ibisabwa birimo kuzana indangamuntu cyangwa ibyemezo by’amavuko, bafite nimero yo kwiyandikisha, pasiporo cyangwa icyemezo cy’impunzi.

Ikigo cy’igihugu cya Afurika y’Epfo gishinzwe indwara zandura kivuga ko hafi 12% by’abanduye Coronavirus bari mu bana bari munsi y’imyaka 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka