COVID-19: Umuntu umwe yanduje 15 mu ndege mu Bwongereza

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo cyo muri Amerika gikumira indwara z’ibyorezo (CDC), buravuga ko hari umugenzi wari uri mu ndege yavaga i London mu Bwongereza yerekeza muri Vietnam mu rugendo rw’amasaha 10, wanduje Covid-19 abandi bantu 15.

Uwo mugenzi utavugwa amazina ni umucuruzi w’imyaka 27; raporo ya CDC iremeza ko mbere yo kurira indege ngo yaribwaga mu muhogo ku itariki 01 Werurwe, hashize iminsi mike baza kumusangamo Covid-19.

Abashinzwe gukurikirana abantu bahuye n’umurwayi wa covid-19 baje gusanga uwo murwayi yarayikongeje abandi bagenzi 12 bari kumwe mu ndege mu cyumba cyagenewe abantu bifite (business class), babiri bari mu cyumba cy’abantu baciriritse (economic class), n’umukozi umwe wo mu ndege mu bantu 217 bari kumwe mu rugendo.

Raporo y’ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo (CDC), ivuga ko kwandura igihe abantu bari mu ndege bituruka ahanini ku matembabuzi aturutse by’umwihariko mu cyumba cyagenewe abantu bifite (business class).

Amabwiriza ya CDC aburira abantu ko bagomba kwigengesera igihe bari ku mirongo y’abagenzi ku bibuga by’indege cyangwa aho bajya bwa nyuma bagiye gusohoka, kuko usanga haba hateraniye abantu benshi kandi bagenda bakorakora aho babonye.

CDC ivuga ko virusi nyinshi n’utundi dukoko twanduza indwara ubusanzwe tudapfa kubasha gukwirakwira mu ndege bitewe n’uburyo umwuka utemberamo kandi harimo n’ikoranabuhanga riwuyungurura.

Ariko kubera ko bigoye guhana intera ku bibuga by’indege byakira abantu benshi kimwe no guhana intera imbere mu ndege zikora ingendo ndende, kwandura Covid-19 birashoboka cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka