Covid-19: U Bufaransa bwatangiye gukingira abana bafite imyaka 5 kugeza kuri 11

Inzego z’Ubuzima mu Bufaransa zatangajeko kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021 abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

Urwego ngenzuzi rw’ubuzima mu Bufaransa (HAS), rwemeje urukingo rwa Pfizer-BioNTech ko ari rwo rwifashishwa ku bana bose bafite imyaka 5-11 mu kubakingira Covid-19.

Uru rukingo ruzatangwa mu buryo bwo kuvura, rwagaragaje imbaraga nyinshi ku bana, nk’uko byatangajwe na Lise Alter, umwe mu baganga bashinzwe gusuzuma ingaruka z’imiti mishya.

Yongeyeho ko HAS yasabye ababyeyi bose babyifuza ko abana babo bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bashobora gukingirwa.

Mu cyumweru gishize kandi U Bufaransa bwari bwatangiye gukingira abana bafite imyaka 5 kugeza 11 basanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima mu rwego rwo kubarinda, mu gihe ibikoresho byari birimo kongerwa kugira ngo batangire gukingira abana bose bari muri icyo kigero, HAS imaze kubyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka