#Covid-19: U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo y’ukwezi

U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo ku nshuro ya gatatu mu gihe imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku buryo hari impungenge ko ibitaro biza kubura aho bibashyira.

Amashuri yose n’amaduka acuruza ibintu bitari ingenzi cyane arafunze guhera ku wa Gatandatu tariki 3 Mata 2021 mu gihe cy’ibyumweru bine, abaturage ntibemerewe kurenza saa moya z’umugoroba bari hanze kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ku wa gatanu ushize, umubare w’abarwayi ba Covid-19 barembye cyane mu Bufaransa wari wiyongereyeho abantu 145, ari na wo mubare munini ubonetse mu mezi atanu ashize.

Kimwe n’amabwiriza mashya yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatandatu mu Bufaransa, guhera ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha abaturage bazajya basabwa gutanga impamvu zifatika igihe bakeneye gukora ingendo zirengeje km 10 bava mu rugo.

BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko Perezida Macron yari yizeye ko igihugu kizabasha gukumira ubwandu bushya bitabaye ngombwa gusubira muri Guma mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka