COVID-19: Perezida Trump yahagaritse inkunga ya USA muri OMS

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020 yatangaje ko yahagaritse uruhare rwa USA mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kubera icyo yise ‘imicungire mibi’ y’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Trump yahagaritse inkunga USA zageneraga OMS
Perezida Trump yahagaritse inkunga USA zageneraga OMS

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House, Perezida Trump yashinje OMS gucunga nabi no guhisha amakuru ya nyayo ku ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Perezida Trump yagize Ati “Uyu munsi ndategetse ihagarikwa ry’inkunga y’amafaranga iyo ari yo yose ku Muryango w’Ubuzima ku isi, mu gihe hagikorwa iperereza ricukumbuye n’ubushakashatsi bwo kugaragaza uruhare rwa OMS mu micungire mibi no guhisha ikwirakwizwa rya coronavirus”.

Yongeyeho ati “Isi yakiriye amakuru menshi y’ibinyoma yerekeye kwanduza no gupfa biturutse kuri Covid-19”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagerageje gusubiza ibyari bivuzwe na Trump, avuga ko iki atari igihe cyo guhagarika inkunga kuri OMS. Kugeza ubu ariko, OMS nta kintu iratangaza ku byavuzwe na Perezida Trump.

Leta zunze ubumwe za Amerika ni we muterankunga mukuru wa OMS. Amerika yashyize asaga milioni 400 z’amadolari y’inkunga mu kigega cya OMS, n’amafaranga abarirwa ku kigereranyo cya 15% by’ingengo y’imari yose ya OMS.

USA kugeza ubu ni zo zugarijwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus ugereranije n’ibindi bihugu byo ku mubumbe, kuko kugeza ubu abantu ibihumbi 25,981 bamaze kwitaba Imana bazize covid-19, mu gihe abandi ibihumbi birenga 608,377 bayanduye.

USA zivuga ko zikurikije amafaranga zishyira muri OMS, zibaza niba iyo neza n’ubuntu bwazo bikoreshwa uko bikwiye.

Ni mu gihe u Bushinwa bushinjwa guhisha amakuru ya nyayo kuri covid-19, bwo umusanzu wabwo uri hasi cyane ugereranyije na USA, kuko mu mwaka ushize bwashyizemo milioni 76 z’amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka