Covid-19 ikwirakwira vuba nk’inkongi, ibihugu bikora inkingo bikube kabiri - Antonio Guterres

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko inganda zikora inkingo za Covid-19, ko zakuba kabiri ubushobozi bwazo mu kongera ingano y’ibyo bakora ndetse asaba ko n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byabona inkingo uko bikwiriye.

Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye
Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye

Muri iki gihe, ngo ibihugu byinshi birimo guhura n’ikibazo cy’ibura ry’inkingo cyane cyane u Buhinde, ubu buhanganye na Covid-19 ku rwego rukomeye, ku buryo usanga byarenze ubushobozi bw’ibitaro n’uburuhuro bwakira abamaze gupfa, ndetse ubu abantu bakaba bakomeje kuvuga ko ikibazo cy’ibura ry’imiti n’umwuka wa ‘oxygen’ gikomeje kwiyongera.

Ku rundi ruhande, ngo bimwe mu bihugu bikize, barenze icyiciro cyo gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19, ubu barimo gukingira ingimbi n’abangavu, ndetse ibindi bihugu byamaze kubona inkingo zihagije zishobora gukingira abaturage babyo inshuro irenze imwe.

Aganira n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nyuma yo guhura na Minisitiri w’u Burusiya ushinzwe ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov i Moscow, Guterres yagize ati, “Ntawe wakwemera na gato kuba muiIsi, aho ibihugu biteye imbere bishobora gukingira abaturage babyo hafi ya bose, mu gihe ibihugu byinshi mu bikiri mu nzira y’amajyambere byo bitarabona n’urukingo rwa mbere”.

Guterres kandi yagarutse ku kibazo cy’uko hari ibyago byinshi by’uko Coronavirus yakomeza guhinduka icyorezo gihangayikishije isi, kuko virusi yayo yihuta gukwirakwira nk’inkongi y’umuriro mu bice bitandukanye by’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yagize ati “Rero biri mu nyungu za buri wese, kuba buri muntu aho aba ari hose yakingirwa. Tuzi ko dukeneye ibintu bibiri: Gukuba kabiri ubushobozi bwo kongera ingano y’inkingo zikorwa ndetse no kuzisanganya ku buryo bungana”.

Mu Kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2020, Afurika y’Epfo n’u Buhinde byari byasabye Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi ‘WTO’ ko wakoroshya ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge (Intellectual property rights) ku nkingo no ku rindi koranabunga mu buvuzi bikenewe mu kurwanya Covid-19, kugeza igihe icyorezo kizarangirira.Uhereye ubwo, ibihugu bisaga 100 byamaze kugaragaza ko bishyigikiye ubwo busabe.

Abahagarariye ibigo bikora inkingo n’imiti bo bavuze ko uko gukoraho cyangwa koroshya ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, bitakemura ikibazo, ahubwo bishobora guteza ikindi gikomeye, cy’uko abo bahawe ubwo burenganzira batangira ku bukoresah mu nyungu zabo gusa mu gihe kizaza.

Iryo huriro ry’abafite ibigo bikora inkingo za Covid-19, bavuga ko gukora inkingo zihagije ku rwego zikeneweho bikigoye, ariko ngo gukuraho ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge si byo byakemura ikibazo.

Abo bakora inkingo za Covid-19, bavuga ko ubu igisubizo cyaboneka ku buryo bwihuse ari uko ibihugu bikize byafata inkingo bihunitse mu bubiko bwabyo, bikazisangira n’ibihugu bikennye.

Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo bikora imiti n’inkingo (International Federation of Pharmaceutical Manufacturers and Associations) ryavuze ko “Gukuraho ibijyanye n’uburenganzira mu by’umutungo mu bwenge, yaba itari inzira nzira yo gukemura ikibazo kigoye cyane. Gukuraho uburengenzira ku mutungo mu by’ubwenge mu bijyanye n’inkingo za Covid-19, ntibizazamura ingano y’inkingo zikorwa, nta n’ubwo byatanga umuti nyawo ukenewe mu guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima gihangayikishije isi yose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka