Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi

Ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021, ni bwo Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yakiriwe i Abidjan, agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi avuye ku butegetsi bw’icyo gihugu, aho yari yaroherejwe ku Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi gukurikiranwaho ibyaha by’intambara.

Laurent Gbagbo
Laurent Gbagbo

Hari hashize amazi makeya Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwanzuye ko ibyaha Gbagbo yari akurikiranyweho bitamuhama, bityo ko atagikurikiranwa kuri ibyo byaha abaye umwere. Urukiko rwatangaje umwanzuro wo kugira Gbagabo umwere tariki 31 Werurwe 2021.

Kugaruka kwa Laurent Gbagbo mu gihugu cye ngo bifatwa nk’inzira igana ku mahoro n’umudendezo muri Côte d’Ivoire. Perezida Alassane Ouattara, uyoboye icyo gihugu muri iki gihe, ngo yemeye ko Gbagbo agaruka mu gihugu mu rwego rwo kugira ngo habeho ubwiyunge.

Urukiko mpanabyaha rw’i La Haye (ICC), rwemeje ko Gbagbo adahamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inkoko muntu byakozwe muri Côte d’Ivoire hagati y’umwaka wa 2010-2011 mu mvururu zakurikiye amatora zigahitana ubuzima bw’abantu basaga 3.000.

Ibyo Laurent Gbagbo ubu ufite imyaka 76 y’amavuko ateganya gukora mu gihe kizaza nyuma yo kugaruka mu gihugu cye, byo ntibyatangajwe .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka