Côte d’Ivoire: Hamaze kuboneka abantu babiri barwaye Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko ku wa kabiri tariki 17 Kana 2021, muri Côte d’Ivoire habonetse umurwayi wa kabiri wa Ebola hamwe n’abantu icyenda bahuye na we, nyuma y’uko hagaragaye umuntu wa mbere wemejwe ko afite Ebola mu mpera z’icyumweru gishize i Abidjan.

Umuntu wa kabiri wagaragayeho Ebola ni umunya Guineyakazi w’imyaka 18 wabonetse mu mujyi wa Abidjan, wageze muri Côte d’Ivoire ku itariki ya 11 kanama 2021.

Abo barwayi barimo kwitabwaho kwa muganga mu gihe gahunda yo gukingira Ebola abakora mu rwego rw’ubuzima muri icyo gihugu yatangiye ku wa mbere.

AFP dukesha iyi nkuru iravuga ko abatuye mu gace k’ubucuruzi uyu munyagineyakazi yashyikiyemo, bose bahise bahabwa urukingo rwa Ebola ejo ku wa kabiri.

Ni mu gihe kandi mu gihugu uyu mugore yaturutsemo cya Guineya, na ho harimo gushakishwa abantu bose baba barahuye na we mbere y’uko yerekeza muri Côte d’Ivoire.

Ebola yibasiye ibihugu bya Afrika y’Iburengerazuba guhera mu mpera z’umwaka wa 2013 kugera muri 2016, ikaba yarahitanye abantu basaga 11.300, Guineya ubwayo ikaba yari yihariye 2.500 by’abishwe na Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka