Côte d’Ivoire: Bamwe mu baturage baramagana manda ya 3 ya Perezida Ouattara

Abantu bane ni bo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.

Ni imyigaragambyo yatangiye kuwa 12 Kanama, aho ishyigikiwe n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Iyi miryango n’abatavuga rumwe na Perezida Ouattara, bahamagariye abaturage gukomeza kwigaragambya kugeza igihe Ouattara azavuga ko atacyiyamamaje, kuko ngo ibi ari ukwica itegeko nshinga.

Itegeko Nshinga ry’iki gihugu riteganya ko Perezida ashobora kwiyamamaza kugeza kuri manda ebyiri gusa.

Iyi myigaragambyo yitabiriwe ahanini n’urubyiruko, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahangana n’abashyigikiye Ouattara. “ADO degage”, bivuga ngo “ADO agende” ni ryo jambo ryiganje ku byapa by’abigaragambya.

Mu kwezi kwa Werurwe 2020, Alassane Ouattara, urangije manda ye ya kabiri ku myaka 76, yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Côte d’Ivoire , ko agiye guha umwanya abakiri bato na bo bakayobora.

Uwo yari yaratanzeho umukandida yifuzaga ko yamusimbura, Amadou Gon Coulibaly, yitabye Imana bitunguranye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, bituma Alassane Ouatara yongera gutangaza ko azahagararira ishyaka rye mu matora, ku mpamvu yise izidasanzwe, zitunguranye kandi ndakumirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka