Coronavirus: Umuganga wayitanzeho amakuru bwa mbere yamwishe

Umuganga wo mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa wagerageje kuburira abantu bwa mbere ko hateye ubwoko bushya bwa coronavirus yamwishe, nkuko byatangajwe n’ibitaro yari arwayiyemo.

Ifoto ya Dr. Li Wenliang, ubwo yari akirwariye mu bitaro (Ifoto:Internet)
Ifoto ya Dr. Li Wenliang, ubwo yari akirwariye mu bitaro (Ifoto:Internet)

Uwo muganga witwa Li Wenliang yanduye iyo virusi ubwo yarimo gukora mu bitaro bya ‘Wuhan Central Hospital’ biri mu Mujyi wa Wuhan, ahafatwa nk’izingiro ry’iyo virusi.

BBC yavuze ko Dr. Li yari ufite imyaka 34, akaba n’impuguke mu buvuzi bw’amaso.

Tariki ya 30 Ukuboza 2019, uyu muganga yari yatanze impuruza kuri bagenzi be, avuga ko hari virus nshya yadutse, ariko icyo gihe polisi imusaba kureka kuvuga ibintu bitari ukuri.

Hari habanje kumvikana amakuru avuguruzanya ku rupfu rwa Dr. Li, ariko igitangazamakuru ‘People’s Daily’ cyo mu Bushinwa kiza gutangaza ko yapfuye kuri uyu wa gatanu saa munani n’iminota 58 z’ijoro ku isaha yo mu Bushinwa.

Iyo virusi imaze guhitana abantu 636 naho abandi 31,161 bamaze kuyandura mu Bushinwa, nkuko bigaragazwa n’imibare mishya y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima.

Abo bapfuye barimo na 73 bashya bari batangajwe ko bayanduye ku munsi w’ejo ku wa kane.

BBC iravuga ko urupfu rwa Dr. Li rwababaje abaturage benshi, kandi ko ari n’ikizamini gikomeye ku butegetsi bwa Perezida Xi Jinping n’ishyaka rye rya gikomunisiti kuko urupfu rwe rwandagaje gahunda yabo yo kugerageza kugenzura buri kintu cyose n’iyo cyaba kigamije kurengera ubuzima bw’abantu.

BBC ivuga ko biri bugore abakora icengezamatwara rya gahunda za Leta, kumvisha abaturage miliyari 1.4 batuye u Bushinwa impamvu impuruza ya Dr. Li yirengagijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba dr li yarahuruje nibyizakuko nabandi bumvireho babashekwikingira hakirikare

bakundukiwe jean yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Nshingiye kukuntu iriya virus ya coronavirus irikugenga itwara ubuzima bw"inzirakarenane muri cyiriya gihugu cy"ubushinwa gikataje mu iterambere mubukungu ndetse n"ubushakashatsi muri byinshi ndatekerezako ari impuruza mubihugu byacu kutirengagiza amakuru yatanzwe ashobora kuba yarengera ubuzima bwabenshi, iyo baza kumva impuruza ya Dr Li Wenliang ndatekerezako uyu mubare wabamaze guhitanwa nayo ugera kuri 636, n"abagera kuri 31,161 bamaze kuyandura kandi urimo wiyongera umunsi kumunsi ndahamwa ko uba utageze hariya birababaje kandi biragoye ariko hagombwa gufata ingamba hakirikare kugirango habe hakumirwa ubwandu bwiriya virusi hakiri kare.

Nsengimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka