Corona, Covid, Sanitizer: Amwe mu mazina ababyeyi barimo kwita abana babo

Mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, bamwe mu babyeyi hirya no hino ku isi batangiye kwita abana babo amazina ajyanye n’amagambo ari gukoreshwa cyane muri iyi minsi.

Uyu muryango wahisemo kwita umwana wabo Covid Marie
Uyu muryango wahisemo kwita umwana wabo Covid Marie

Umubyeyi wa mbere uzwi kuba yaragize icyo gitekerezo ni uwitwa Sasikala wo mu Ntara ya Andra Pradesh mu Buhinde. Uyu mubyeyi wibarutse umwana w’umukobwa tariki 29 Werurwe, akaba yaramwise ‘Corona Kumari’.

Sasikala avuga ko kugira ngo yite umwana we Corona, yabigiriwemo inama na muganga wamubyaje.

Ikinyamakuru India Today, kivuga ko uyu muganga witwa Dr. SF Basha yongeye kandi kugira inama undi mubyeyi, yo kwita umwana we Corona. Uwo ni uwitwa Ramadevi wabyaye umwana we tariki 5 Mata 2020, na we agahita yita umwana we w’umuhungu “Corona Kumar”.

Aho mu Buhinde kandi hari ababyeyi bise abana babo andi mazina ajyanye na bino bihe turimo nka ‘Lockdown’ ndetse na ‘Sanitizer’.

Si mu Buhinde gusa ababyeyi barimo kwita abana babo amazina ajyanye na coronavirus, kuko no mu gihugu cya Philippines hari ababyeyi bise umwana wabo w’umukobwa ‘Covid Marie’.

Se w’uyu mwana witwa John Tupas yabwiye AFP ko yise umwana we Covid mu rwego rwo gushima.

Agira ati “Covid-19 yateje umubabaro mwinshi ku isi hose. Nashatse kwita umwana wanjye gutya kugira ngo nibutse ko Covid itazanye umubabaro gusa, kuko muri iki gihe ari na bwo twabonye umugisha”.

Ariko nanone aba babyeyi mu kwita abana babo aya mazina, ubona batitaye ku ngaruka z’igihe kirekire izina nk’iri rizagira kuri uwo mwana.

Tupas avuga ko hari abantu benshi bamugaye ku cyemezo yafashe cyo kwita umwana we Covid, ariko ko atazisubiraho. Avuga ko umwana we ashobora kuzahura n’abantu bamuserereza kubera izina afite, ariko ngo we azamutoza kuba umuntu mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka