Congo yakomanyirije Kabila mu itangazamakuru
Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu n’ishyaka rye rya People’s Party for Reconstruction and Democracy (PPRD).

Ni itegeko rikubiye mu itangazo ryo ku wa 03 Kamena 2025 ryashyizweho umukono na Christian Bosembe, Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication).
Iri tangazo rigira riti: "Televiziyo na radio bya Leta cyangwa ibyigenga, ibitangazamakuru byandika, imbuga nkoranyambaga hamwe n’indi miyoboro y’itumanaho ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irasabwa kudaha umwanya uwo ari we wese mu banyamuryango, abashyikirana, cyangwa abayobozi ba PPRD."
Rikomeza rivuga kandi ko bibujijwe gutangaza, gutanga ibitekerezo, kwamamaza, cyangwa kumenyekanisha mu buryo ubwo aribwo bwose, ibikorwa, amagambo, ubutumwa, amashusho, inama, ibiganiro, cyangwa ibikorwa by’ihuriro ry’ishyaka rya PPRD.
Christian Bosembe, Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC, yavuze ko kubirengaho bishobora gutuma igitangazamakuru gihagarikwa.
Iri tegeko rije nyuma y’uko Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambuye Kabila ubudahangarwa mu cyemezo cyafashwe tariki 22 Gicurasi 2025.
Uyu Munyapolitiki wayoboye iki Gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse kugaruka mu Gihugu ndetse ahitira mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 aho yakomeje ibikorwa bya Politiki birimo no kwakira amatsinda mu nzego zitandukanye.
Joseph Kabila kugeza ubu arashinjwa n’ubutegetsi bwa DRC ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bishingiye ku gufatanya n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|