Congo-Brazzaville: Abaminisitiri babujijwe gukora ingendo zo mu mahanga

Muri Congo-Brazzaville, Abaminisitiri n’abandi bakozi ba Leta babujijwe gukora ingendo zijya mu mahanga muri uyu mwaka wa 2024, kubera ibibazo by’ingengo y’imari bitameze neza, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Perezida Sassou-Ngueso wa Congo-Brazaville ni we muyobozi mukuru wenyine muri icyo gihugu wemerewe gukora ingendo zerekeza mu mahanga
Perezida Sassou-Ngueso wa Congo-Brazaville ni we muyobozi mukuru wenyine muri icyo gihugu wemerewe gukora ingendo zerekeza mu mahanga

Itangazo ryasohotse tariki 16 Ukwakira 2024 ryasinywe na Minisitiri w’Intebe wa Congo-Brazzaville Anatole Collinet Makosso, rigira riti “Abakoraga ubutumwa bujya mu mahanga, yaba abagize Guverinoma n’abandi bakozi ba Leta bo mu nzego zo hejuru n’abandi bisabwa ko bakoresha amafaranga ya Leta muri ubwo butumwa babaye bahagaritswe kubujyamo kugeza ubwo umwaka wa 2024 uzaba urangiye”.

Muri iryo tangazo ariko, byasobanuwe ko ingendo zo mu mahanga zicyemewe kugeze ubu, ari izikorwa na Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu.

Kuri abo bakozi ba Leta bandi bavuzwe muri iryo tangazo, basabwe ko bajya bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga, yaba ari inama bagombaga kujyamo, bakazijyamo ku buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘videoconférence’.

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo-Brazzaville, ngo yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko izo ngamba zafashwe na Leta mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta ikoresha muri izo ngendo, agira ati, “ingengo y’imari ya Congo-Brazzaville muri rusange imaze iminsi itameze neza, mbese iri mu mutuku”.

Ikinyamakuru Afriquinfos cyatangaje ko nubwo bimeze bityo ndetse hakaba harimo gufatwa ingamba zimeze zityo ku bayobozi bo muri Congo-Brazzaville, ubundi icyo gihugu ari kimwe mu bihugu bicukura peteroli nyinshi ku Mugabane wa Afurika.

Gusa, Banki y’Isi yatangaje ko kimwe cya kabiri (1/2) cy’abaturage ba Congo-Brazaville babarirwa muri Miliyoni 6,baba munsi y’umurongo w’ubukene ndetse ubu na bamwe mu bakozi bahembwa na Leta ngo bamaze igihe bigaragambya ko batabona umushahara wabo.
Muri abo bakozi bigaragambya, harimo abakozi ba Sosiyete ishinzwe isuku mu Murwa mukuru wa Brazzaville, kuko ubu ngo bamaze ukwezi kurenga badakora isuku ku mihanda yo mu Mujyi, kuko Leta yanze kubaha imishahara.

Kubera ikibazo cy’ubukungu butameze neza kandi muri Congo-Brazzaville, icyo gihugu cyagabanyije ingengo y’imari gikoresha ku mwaka, kuko ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024, ari Miliyari enye z’Amayero, mu gihe mu ingengo y’imari y’umwaka wa 2020 yari Miliyari esheshatu z’Amayero.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka