Comoros: Perezida Azali Assoumani yakomerekeye mu gitero cy’uwitwaje icyuma
Umuvugizi wa Guverinoma ya Comoros, yatangaje ko Perezida w’iki gihugu cy’Ikirwa, Azali Assoumani yakomerekeye mu gitero cy’umuntu witwaje icyuma.
Umuvugizi wa guverinoma Fatima Ahamada, yavuze ko ku bw’amahirwe, Perezida Assoumani atakomeretse bikabije, ati "Imana ishimwe, ubuzima bwe ntabwo buri mu kaga."
Fatima yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko Perezida Assoumani yatewe icyuma ubwo yari mu muhango wo gushyingura waberaga hafi y’Umurwa Mukuru, Moroni.
Yagize ati: "Yatewe icyuma ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura hafi y’Umurwa Mukuru Moroni, ariko yakomeretse byoroheje."
Madamu Fatima, yavuze ko Perezida yahise asubira mu rugo kugira ngo ajye kwitabwaho. Yongeyeho ko uwagabye icyo gitero yahise atabwa muri yombi nubwo impamvu yamuteye gukora icyo gikorwa itaramenyekana neza.
Imyirondoro y’uyu muntu wateye icyuma Perezida Assoumani, ntiyigeze ishyirwa ahagaragara, gusa hari amakuru avuga ko uwakoze icyo gikorwa asanzwe ari Umupolisi ukiri muto.
Perezida Azali yageze bwa mbere ku butegetsi mu 1999, nyuma ya kudeta yakozwe n’igisirikare.
Yaje kuva ku butegetsi mu 2006, yongera kubusubiraho mu 2016 nyuma y’imyaka icumi, ubwo yatsindaga amatora atavuzweho rumwe ndetse yongera gutorerwa indi manda yo kuyobora Comoros kugeza mu 2029 muri Mutarama.
Aya matora nayo ntiyavuzweho rumwe kuko yashinjwe kwiba amajwi ndetse haduka imyigaragamyo y’iminsi ibiri yaguyeyemo n’ abantu.
Perezida Azali Assoumani ashinjwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kurangwa n’igitugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|