Chili:Inkongi yishe abarenga 20, abasaga 50.000 bava mu byabo

Muri Chili abantu 19, bapfuye baguye mu nkongi yibasiye amashyamba kubera ibihe by’impeshyi icyo gihugu kirimo, mu gihe abandi 50.000 bahunze bakava mu byabo.

Uretse abantu bamaze gusiga ubuzima muri iyo nkongi, hari n’inzu, imodoka n’inzu byibasiwe nayo birashya birakongoka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’agace kitwa Concepción kamwe mu twibasiwe cyane n’iyo nkongi.

Perezida Gabriel Boric wa Chili yatangaje ibihe bidasanzwe (état d’urgence) guhera ku wa 18 Mutarama 2026 mu turere tubiri two mu majyepfo y’icyo gihugu ahibasiwe n’inkongi cyane.

Perezida Gabriel Boric kandi kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu, yagiye mu mujyi wa Concepción gukurikirana ibikorwa byo kuzimya inkongi, ndetse ashyira isaha ntarengwa yo gutaha mu masaha y’ijoro.

Ni inkongi, bivugwa ko zongerewe imbaraga cyane n’ubushyuhe bwinshi ndetse n’imiyaga ikaze mu Turere twa Ñuble na Biobio, duherereye mu bilometero 500 mu majyepfo y’Umujyi wa Santiago.

Aho iyo nkongi irimo kugera, nta kintu gisigara inyuma uretse ivu, ibisate by’amabati, ibiti byahiye, n’umwuka uhumanye cyane ku buryo bigoye kuwuhumeka.

Minisitiri w’Umutekano muri Chili, Luis Cordero, yatangaje ko izo nkongi ziganje cyane mu karere ka Biobio, anavuga ko abantu basaga 50 000 bamaze kwimurwa bakava mu byabo mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.

Matias Cid, umunyeshuri w’imyaka 25 wo muri Penco, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP Yagize ati: “Saa munani n’igice z’ijoro, umuriro wari wamaze kutugeraho, habanje umuyaga mwinshi wahuhaga amazu akanyeganyega, umuriro wihutaga cyane ku buryo twahunganye imyenda twari twambaye gusa. Ntekereza ko iyo tuhatinda indi minota 20, twari gupfa tuzize inkongi.”

Alejandro Arredondo, w’imyaka 57 nawe utuye aho hibasiwe n’inkongi, yavuze ati: “Inkongi yagiye mu masegonda make, yibasira uturere twinshi. Abantu benshi bahunze berekeza ku nyanja kugira ngo barokoke” .

Esteban Krause, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Conaf) muri ako gace ka Biobio, yavuze ko ikirere kimeze nabi cyane, ibyo bikaba byatije umurindi inkongi ku buryo itakiri ku rwego rwo kumywa n’abantu bisanzwe, hakenewe imbaraga zidasanzwe.

Mu turere twibasiwe kandi, hateganyijwe ubushyuhe burenze dogere 30, n’imiyaga ikaze mu masaha ari imbere, nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alvaro Elizalde, wavuze ko ubushyuhe bukabije bushobora gutuma hapfa abandi bantu mu masaha y’ijoro.

Icyateye inkongi ntikiramenyekana, ariko ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza mu rwego rwo kumenya niba nta bantu bayitangije ku bushake, ariko kugeza ubu, abantu 3 700 nibo bari mu bikorwa byo kurwanya iyo nkongi.

Perezida Gabriel Boric abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko n’inzego z’umutekano harimo ingabo z’igihugu, nabo bagomba kuza muri ibyo bikorwa byo kuzimya uwo muriro.

Yagize ati, “Kubera inkongi zikomeye ziri kuba, nahisemo gutangaza ibihe bidasanzwe mu turere twa Ñuble na Biobio, kugira ngo ubutabazi bukorwe neza. Ibikoresho byose birahari.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka