Chili: Abapolisi bariwe n’inzuki ubwo bahoshaga imyigaragambyo y’abavumvu

Abavumvu bane batawe muri yombi mu gihugu cya Chili nyuma y’imyigaragambyo yari igamije gusaba Leta ko yashyigikira akazi kabo.

Aba bavumvu bateguye imyigaragambyo hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu ku murwa mukuru, Santiago. Abapolisi barindwi bariwe n’inzuki ubwo barimo bagerageza gukuraho imizinga y’inzuki aba bavumvu bari bakoresheje mu gufunga umuhanda mukuru.

Izuba ryinshi ryacanye muri icyo gihugu ni kimwe mu byazahaje ubworozi bw’inzuki muri Chili, kubera ibura ry’ibyo inzuki zihovaho nk’indabo n’ibihingwa, bagasaba Leta gusubiramo ibiciro cyangwa ikabaha ubufasha.

Mu kwerekana akababaro kabo, abo bavumvu bafashe imizinga 60 irimo inzuki zikabakaba 10.000 bayishyira imbere y’ingoro y’umukuru w’Igihugu, kugira ngo abapolisi badashobora kubatatanya.

Inzego z’ubuhinzi zivuga ko bumva akababaro k’aba bavumvu ku bijanye n’ingaruka z’izuba ryabaye ryinshi, bakavuga ko bamaze amezi batanga imfashanyo ku baturage bafite cyane ikibazo cy’amazi.

Uretse abapolisi bariwe n’izo nzuki, izindi zakwiriye mu kirere no mu bandi bantu bacaga hafi aho.

Inzuki ku isi yose zigenda zigabanuka cyane muri iyi myaka kubera impamvu nyinshi, zirimo kubura aho ziba, ihindagurika ry’ikirere no gukoresha imiti yica udukuko iterwa mu bihingwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka