Celine Dion yasubitse ibitaramo byose byo mu 2023-2024 kubera uburwayi budasanzwe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi, abateguraga ibitaramo by’umuhanzikazi Celine Dion yise ‘Courage World Tour’, bavuze ko ibitaramo byose byari birimo kugurirwa amatike ya 2023 na 2024 bisubitswe.

Mu gihe isi imaze gusubira ku murongo nyuma y’icyorezo cya COVID, Celine we akomeje kuremba kubera uburwayi budasanzwe bumaze iminsi bwaramuzahaje bugatuma atabasha gukomeza gutaramira abakunzi be.

Abashinzwe gutegura ibitaramo bya Celine batangarije abakunzi be babinyujije muri email zabo, ko akomeje kwitabwaho uko bishoboka, ariko muri iki gihe ngo ntabwo ashoboye gukomeza kwitegura ibitaramo yari asigaje, harimo ibyagombaga guhera muri Amsterdam tariki 26 Kanama 2023 kugeza tariki 04 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Helsinki; bigakomereza muri Prague tariki 06 Werurwe 2024 kugeza kuri 22 Mata 2024 i London.

Itangazo rikomeza rigira riti “Twizeye ko bidatinze, Celine azabasha kugera muri iyo mijyi yose yo mu Burayi agataramira abakunzi be yubaha cyane, ariko icyo gihe ntabwo ari icya none.

Mu magambo ye bwite Celine nawe yagize ati “Mbabajwe no kuba nongeye kubatenguha mwese. Ndimo gukora uko nshoboye ngo ndebe ko natora agatege, ariko gukora ibitaramo muri iki gihe biragoye cyane. Ndabizi birababangamiye guhora mwumva nasubitse ibitaramo, kandi n’ubwo binshengura umutima, nta yandi mahitamo mfite usibye gusubika ibitaramo byose kugeza igihe nongeye kugira intege zo gusubira imbere y’abantu. Mwese ndifuza kubabwira ko ntazaheranwa…kuko nanjye nkumbuye kongera kubabona!”

Mu bitaramo 92 Celine yagombaga gukorera hirya no hino ku isi, amaze kurangizamo 52 yakoreye muri Amerika y’Amajyaruguru mbere y’uko icyorezo cya COVID cyaduka, hanyuma afata akaruhuko muri Werurwe 2020.

Mu ntangiriro za 2021, ubwo abanyamyidagaduro bari bakirimo gukorera mu mabwiriza atoroshye yo kwirinda COVID, Celine Dion yabashije gufata amashusho y’indirimbo yitwa ‘Love Again’, ari kumwe na Priyanka Chopra Jonas na Sam Heughan.

Nyuma y’icyo gihe ariko, Celine yatangaje ko bamusanzemo uburwayi budasanzwe bwitwa Stiff Person’s Syndrome, butuma imikaya inanuka cyane, bukaba bwaramubujije gukomeza akazi, ariko abashinzwe kumuvura bakomeje kumwitaho ubutagoheka.

Itsinda rishinzwe gutegura ibitaramo bya Celine Dion, ryijeje abari baramaze kugura amatike y’ibitaromo 42 byasubitswe ko bazasubizwa amafaranga yabo nibasubira aho bayaguriye mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka