Canada: Umuryango wa Erixon Kabera wishwe arashwe urasaba ubutabera
Umuryango n’inshuti z’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 43 wishwe arashwe n’umupolisi mu mujyi wa Hamilton muri Canada mu mpera z’icyumweru gishize, wavuze ko wifuza guhabwa ibisobanuro bifatika n’ubutabera ku rupfu rwa nyakwigendera.
Mu itangazo basohoye kuwa Mbere yariki 11 Ugushyingo, bavuze ko nyakwigendera yitwa Erixon Kabera, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada, umubyeyi w’abana batatu
Itangazo rikomeza rigira riti “Kubura Erixon ni igihombo tutabasha gusobanura mu magambo kuko yari umunyakuri mu byo yakoraga byose, akarangwa n’ubugwaneza tutigeze tubona ahandi, kandi yari inkingi ikomeye ku muryango we no aho yari atuye.
Igitwenge cye cyari nk’icyorezo ku bamuri hafi, agakunda guseka yivuye inyuma; yari umuntu wuzuye ubuzima kandi wari ufite byinshi byo gukora mu buzima.”
Kabera yari inyangamugayo.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru CP24 cyo muri Canada, umuryango wa Kabera wavuze ko yageze muri Canada mu myaka 20 ishize aho yari amaze kugira umuryango wihagazeho kubera gukorana umurava. Ndetse ngo mu minsi ishize yakoreye Ikigo cya Canada gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Canada Revenue Agency).
Kabera bakundaga kwita Gentil, yagiraga uruhare runini mu bikorwa by’Umuryango Nyarwanda w’ababa mu Mahanga ‘Rwandan Community Abroad’ (RCA) mu Ntara ya Toronto, akaba ndetse yari n’umujyanama w’ikigo cy’isanamitima ‘Rwandan Canadian Healing Centre’.
Umuryango ukeneye guhabwa ubutabera
Perezida wa RCA muri Toronto, Alphonse Barikage, yavuze ko Kabera yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi bw’uwo muryango guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Barikage yakomeje avuga ko bashegeshwe n’urupfu rwe kandi ko bigoye kumva ko yambuwe ubuzima mu bushyamirane bivugwa ko yagiranye na polisi hakabaho ko impande zombi zikoresha imbunda.
Barikage yaragize iti “Ibi byaduteye kwibaza ukuri kw’amakuru ya mbere yatanzwe n’ubuyobozi. Ibyo twumvise ni ibintu bihabanye cyane n’imyitwarire ya nyakwigendera warangwaga n’ubunyangamugayo, tukaba dusaba ko hakorwa iperereza rinyuze mu mucyo, uwakosheje akabiryozwa.”
Polisi yo mu mujyi wa Hamilton (HPS) kuwa Gatandatu 09 Ugushyingo ni bwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ibyabaye kuri Kabera.
Mu masaha yo ku mugoroba kuwa Mbere, ushinzwe iby’itumanaho muri HPS, Jackie Penman, yabwiye ikinyamakuru CP24 ko hari umuturage wahamagaye polisi kuwa Gatandatu ayibwira ko hari umugabo uhagaze imbere y’umuryango wabo afite imbunda nto.
Penman yavuze ko icyo kibazo bagishyikirije ishami ridasanzwe rishinzwe ubugenzacyaha ‘Special Investigations Unit’ (SIU), rikora iperereza igihe polisi ivugwa mu bibazo byatumye habaho urupfu, gukomereka bikabije, ihototera rishingiye ku gitsina cyangwa / ndetse n’igihe hari umuntu warashwe hakoreshejwe imbunda.
Kuwa Gatandatu nimugoroba, SIU yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, umuturage uba mu nyubako iri ku muhanda wa 1964 Main St. W. yahamagaye polisi ayibwira ko hari umugabo urimo kwitwara ukuntu guteye ubwoba muri iyo nyubako.
Itangazo rya SIU rikomeza rivuga ko abapolisi ba Hamilton bahise bajya kureba uko bimeze, bageze muri etaje ya gatanu ngo bapfubirana n’umugabo batangira gushyamirana. Nyuma rero ngo haje kubaho kurasana ku mpande zombi birangira hakomeretse umupolisi umwe na wa mugabo nk’uko abashinzwe ubugenzacyaha bwa gisivile babisobanuye.
Ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo, urwego rwa SIU rwatangaje ko wa mugabo yashiriyemo umwuka ku bitaro mu ijoro rishyira kuwa Mbere saa 00:47, nyuma yo kuraswa n’abapolisi babiri.
SIU iremeza ko Kabera atigeze arashisha imbunda
Urwego rudasanzwe rushinzwe ubugenzacyaha (SIU) mu itangazo rwashyize ahagaragara kuwa Mbere, rwaNAvuze ko nyuma y’iperereza, basanze Kabera nta mbunda yigeze arashisha muri ubwo bushyamirane, kandi ngo umupolisi wakomerekeye muri uko gushyamirana yasezerewe mu bitaro.
Umuryango wa nyakwigendera wavuze ko utewe intimba n’urupfu rwe, by’umwihariko bakababazwa n’uburyo polisi isobanuramo uko byagenze mu gihe Umuryango we wemeza ko Kabera yarasiwe mu rugo rwe, aho yari yibereye arimo kuruhuka.
Umuryango ukomeza ugira uti “Twebwe, umuryango we n’inshuti ze za hafi, dusanga ibisobanuro duhabwa biteye urujijo. Erixon ntitwigeze tumubonana imbunda, habe no kuba yarigeze na rimwe yumvikana mu bikorwa byo gushyamirana ibyo ari byo byose.
Yari umuntu w’umunyamahoro warangwaga no guha agaciro umudendezo n’umubano, ku buryo bigoye cyane guhuza ibyabaye n’umuntu twari tuzi neza kandi twakundaga.”
Umuryango wa Erixon Kabera wavuze ko kuba uku kwivuguruza kwarabayeho mu masaha 24 nyuma y’amakuru SIU yari yatanze mbere, ari ibintu by’urukozasoni no kwiheba.
Umuryango wa Kabera ukomeza ugira uti “Mu gihe turi mu kababaro twatewe n’iki gihombo kidafite ishingiro, turasaba ubuyobozi ko habaho umucyo no kuryozwa ibyabaye. Bashobora kwifashisha amashusho yafashwe na kamera yari yambawe n’umupolisi, amashusho ya kamera zo mu nzu, cyangwa ibindi bimenyetso byose byaboneka, ariko tukabona amakuru yose arebana n’ubwo bushyamirane bavuga, kugira ngo tumenye ukuri ku byabaye mu minota ya nyuma ya Erixon.”
“Umuryango wacu ugomba guhabwa ibisubizo, kandi turemeza dushikamye ko Erixon nta mbunda yari afite, kandi ko atashoboraga no gukora igikorwa cyakumvikanisha ibyabaye."
Hagati aho hari andi makuru yemeza ko abagenzacyaha ba SIU basanze imbunda y’inyiganano ahabereye ako kaga barayitwara, bajyana n’iz’abo bapolisi babiri kugira ngo zikorweho iperereza.
Mu gihe hagitegerejwe ko abaganga bashyira ahagaragara raporo y’icyateye urupfu rwa Erixon Kabera, urwego rwa SIU rwashyizeho abagenzacyaha batandatu n’abakora iperereza rishingiye ku bimenyetso bya gihanga babiri.
Umuntu wese waba ufite amakuru yisumbuyeho, harimo videwo cyangwa amafoto, arasabwa kubigeza ku bashinzwe iperereza rya SIU banyuze kuri iyi nimero: 1-800-787-8529 cyangwa kuri uru rubuga online.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|