Canada: Papa Francis yasabye imbabazi abasangwabutaka bahemukiwe n’Abakirisitu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, mu ruzinduko yagiriye muri Canada ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabiye imbabazi ibikorwa by’ubunyamaswa benshi mu bakirisitu bakoreraga abana bigaga bacumbikiwe ku mashuri y’abasangwabutaka.

Papa Francis mu mwambaro w'abasangwabutaka ba Canada
Papa Francis mu mwambaro w’abasangwabutaka ba Canada

Rimwe muri ayo mashuri ryitwaga Kamloops Indian Residential School, ryari riri mu ntara ya British Columbia muri Canada riza gufunga imiryango mu 1978. Abana b’abasangwabukata bajyanwaga kwiga ku gahato bagatandukanywa n’ababyeyi, kugira ngo bajye kwigishwa ibyo abakoloni bitaga gusirimuka no gushyirwamo imico ya Gikirisitu y’abanyaburayi.

Abigaga kuri ayo mashuri ntibari bemerewe kuvuga urundi rurimi usibye Icyongereza, ufashwe avuga urwa kavukire agakubitwa iz’akabwana, kwimwa amafunguro, bamwe ndetse bakahasiga ubuzima.

Muri Gicurasi 2021, iruhande ry’iryo shuri (Kamloops Indian Residential School), havumbuwe imva ya rusange irimo imibiri y’abana 215 bigaga kuri iryo shuri, ariko bikaba bitari byarigeze bimenyekana kuko ibyo byobo nta bimenyetso byari biriho.

Asaba imbabazi imbere y’imbaga y’abasangwabutaka, barimo abarokotse ubwicanyi bwakorewe kuri iryo shuri, Papa Francis mu rurimi rwe kavukire (Icyesipanyoro) yagize ati “Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima, ku bw’ibikorwa biteye kwicuza, bya benshi mu Bakirisitu bashyigikiye imitekerereze ya gikoloni, yapyinagazaga abaturage b’abasangwabutaka”.

Papa Francis yakomeje agira ati “Birababaje cyane gutekereza ukuntu ubutaka bw’agaciro, ururimi n’umuco byabagize abo muri bo, bwaje kuvogerwa aka kageni, kandi mugakomeza guhura n’ingaruka zabyo”.

Uruzinduko rwa Papa Francis muri ako gace, aruhagiriye nyuma y’imyaka myinshi yari ishize abasangwabutaka basaba ko Kiliziya Gatolika yemera uruhare yagize muri ubwo bugizi bwa nabi, ari nayo yayoboye amashuri menshi mu binyejana bya 19 na 20.

Uruzinduko rwa Papa Francis muri Canada, rutandukanye cyane na gahunda ye isanzwe y’ingendo nk’umushumba wa Kiliziya, kuko ubusanzwe ziba zigamije ivugabutumwa. Francis w’imyaka 85 we yahisemo kwakirwa mu buryo buciye bugufi ubwo indege ye yageraga ku kibuga cya Edmonton, aho abasangwabutaka bamwakiriye mu ndirimbo z’iwabo.

Ishuri rya Kamloops Indian Residential School ryafunze imiryango mu 1978
Ishuri rya Kamloops Indian Residential School ryafunze imiryango mu 1978

N’ubwo Papa Francis atasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika muri rusange, kuko ku bwe atari Kiliziya yabikoze, bamwe mu barokotse ubwo bugizi bwa nabi bavuze ko n’ibyo yakoze babyakiriye neza, kuko bari bamaze igihe babyifuza.

Mbere yo gusaba imbabazi, Papa Francis ari mu ntebe ye y’igare yavugiye isengesho imbere y’imva rusange zashyinguwemo abana bigaga bacumbikiwe, ndetse asura n’ahahoze hubatse rimwe muri ayo mashuri ryitwa Ermineskin Residential School, ryafunguye imiryango mu 1895 rikayoborwa n’abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika y’Abaromani, hafi mu gihe cyose ryabayeho.
Ryaje kujya mu maboko ya Leta ya Canada mu 1969, amacumbi yaryo afungwa burundu mu 1970.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka