Canada igiye gushyiraho itegeko rikaze ryo kugenzura igura n’igurishwa ry’imbunda nto

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ari kumwe n’abandi baminisitiri batandukanye, bari imbere y’imbaga y’abaharanira ko habaho igenzura rikomeye ku bijyanye n’imbunda.

Minisitiri Trudeau yabwiye itangazamakuru ko agiye gutangiza umushinga w’itegeko ribuza kugura, gucuruza no kwinjiza ku butaka bwa Canada, imbunda ntoya zirashishwa umuntu azifite mu ntoki, gusa ngo abantu basanganywe imbunda nk’izo, bazakomeza kuzibika no kuba bazikoresha.

Trudeau yagize ati “Kuko dukomeza kubona ihohotera rikoreshwa imbunda ryiyongera, ni inshingano zacu gukomeza kugira icyo dukora. Mu myaka ya vuba aha, nahuye n’imiryango myinshi y’ababuriye ubuzima mu ihohotera rikoreshejwe imbunda”.

Minisitiri w’Intebe Trudeau avuga ko yifuza ko ibihano byakongerwa ku bantu binjiza imbunda mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse yemeza ko Polisi yo muri icyo gihugu igiye kongererwa ibikoresho mu rwego rwo kuyifasha gukurikirana ibyaha biba byakozwe hifashishijwe izo mbunda.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Canada, Marco Mendicino, yatangaje ko izo ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter Twitter, Umuyobozi w’Umujyi wa Montréal, Valérie Plante, yashimye cyane uwo mushinga w’itegeko watangajwe na Minisitiri w’Intebe Trudeau.

Agira ati “Twizeye ko intambwe yatewe uyu munsi na Guverinoma ya Canada, ituganisha ku guca burundu imbunda ntoya ku butaka bwacu, ndetse no kuba zitemerewe kuba aho urubyiruko rwazibona”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye dukora imbunda zo Kwicana no Kurwana,aho gukundana nkuko imana yaturemye idusaba.Ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu.Ahanini intwaro zikoreshwa mu kurwana.Budget ikoreshwa mu bijyanye n’intambara buri mwaka ku isi hose,igera kuli 2 Trillions USD.Kuva muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Nkuko ijambo ry’imana rivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abicana n’abarwana.Nguwo umuti rukumbi.

kagabo yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka