Canada: Elon Musk arasabirwa kwamburwa ubwenegihugu
Muri Canada, abantu ibihumbi n’ibihumbi bashyize umukono ku nyandiko rusange isaba ko umuherwe Elon Musk yamburwa ubwenegihugu bwa Canada, mu gihe umwuka ukomeje kugenda uba mubi hagati y’ubuyobozi bwa Trump na Canada.

Iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara mu minsi itanu ishize, kugira ngo ishyirweho umukono, irashyira mu majwi Elon Musk kuba arimo kubangamira inyungu za Canada no gushyira mu bibazo ubusugire bw’igihugu.
Muri Canada, umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu igihe yakoze icyaha cy’uburiganya, kwiyoberanya cyangwa guhisha amakuru nkana mu gihe yasabaga ubwenegihugu.
Elon Musk wavukiye muri Afrika y’Epfo, afite ubwenegihugu bwa Canada n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Asubiza iyo nyandiko imusabira kwamburwa ubwenegihugu bwa Canada, umuherwe Musk yanditse kuri X agira ati “Canada si igihugu nyacyo,” ariko yaje kubisiba hashize umwanya muto.
Iyo nyandiko irashinja umuherwe Musk ko yakoresheje ubutunzi bwe n’ubushobozi, mu kugenza uko abishaka amatora none ngo yahindutse umuyoboke wa Guverinoma y’ikindi gihugu gishishikajwe no gukuraho ubusugire bwa Canada.
Ubwenegihugu bwa Canada, Musk abukura kuri nyina wavukiye muri Saskatchewan.
Iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara ku itariki 20 Gashyantare, ikaba imaze gushyirwaho umukono n’Abanya-Canada barenga 250,000 kandi iracyakira abifuza kuyisinyaho kugeza ku itariki 20 Kamena 2025.
Ni inyandiko ahanini ifatwa nk’ikimenyetso, kandi nta mbaraga ifite mu rwego rw’amategeko. Ariko iyo inyandiko nk’izo zibashije gukusanya imikono byibuze 500 zikanagira ijwi ry’umudepite umwe uzishyigikira, Guverinoma ni bwo igira icyo ibikoraho.
Iyo nyandiko yateguwe n’umwanditsi wa British Columbia, ishyirwaho umukono na Depite Charlie Angus wo mu ishyaka New Democratic Party.
Ohereza igitekerezo
|