Canada: Ahahoze ishuri ry’abasangwabutaka habonetse imibiri 215 y’abana

Muri Canada bavumbuye imva rusange irimo imibiri 215 y’abana bigaga banatuye ku ishuri ryigishaga abasangwabutaka gusirimuka.

Abana bahambwe muri iyo mva bigaga ku ishuri ryitwaga Kamloops Indian Residential School mu ntara ya British Columbia, ryafunze imiryango mu 1978.

Inkuru yo kuboneka kw’iyo mva rusange yatangajwe n’umuyobozi w’umuryango witwa The First Nation (Igihugu cya Mbere), urengera inyungu z’abasangwabutaka mu ntara ya British Columbia muri Canada.

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yabwiye BBC ko iyo mva rusange yabonetse ari urwibutso rushengura umutima rugaragaza amateka ateye isoni igihugu cyanyuzemo.

Umuryango The First Nation urimo gukorana n’impuguke mu ndangamurage n’ubuyobozi bwo mu gace iyi mva rusange yavumbuwemo kugira ngo bashakire hamwe icyateye urupfu rw’abo bana n’igihe bapfiriye, kuko kugeza ubu nta kanunu.

Rosanne Casimir uyobora umujyi wa Kamloops utuwe n’abasangwabutaka aho muri British Columbia, yavuze ko ibimenyetso bya mbere babonye bigaragaza igihombo ndengakamere kitigeze kivugwa mu mateka cyangwa cyo kigire aho cyandikwa n’abayobozi b’ishuri abo bana bigagaho.

Amashuri arimo n’amacumbi muri Canada ni amashuri yajyanwagamo abana ku itegeko yayoborwaga na guverinoma n’abayobozi b’amadini ahagana mu binyejana bya 19 na 20, yaragamije kwigisha abasangwabutaka kubaho mu buryo bugezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka