Canada: Abantu icyenda bishwe barashwe, 27 barakomereka
Umuntu witwaje intwaro yateye ishuri riherereye mu burengerazuba bwa Canada, arasa urufaya rw’amasasu hapfa abantu icyenda (9) naho 27 barakomereka.
Ni igitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, kikaba kandi cyanibasiye n’abaturiye iryo shuri, nk’uko Polisi yo muri ako gace yabitangaje.
Ahatewe ni ahitwa Tumbler Redge, umudugudu utuwe n’abantu bagera ku 2500 mu Ntara ya Colombie-Britannique, Polisi ikavuga ko n’uwarashe abo bantu na we yahaguye, aho bivugwa ko ashobora kuba ari we wiyishe kuko nta kurasana kwabayeho.
Ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Canada byatangaje ko uwagabye icyo gitero yari umugore, amakuru yaje kwemezwa n’inzego z’ubuyobozi, zanavuze ko bidasanwe kuko ibikorwa nk’ibi ngo byari bimenyeremo abagabo.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko yababajwe cyane n’ubwo bwicanyi ndengakamere, anagaragaza ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo iri mu kababaro.
Iki kibazo cyatumye kandi Minisitiri w’Intebe Mark Carney, asubika uruzinduko yagombaga kugirira ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa gatatu, aho yagombaga kwitabira inama ibera i Munich mu Budage, yiga ku mutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|