Cameroun: Abantu 14 bishwe n’inkangu

Ni impanuka yabereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, aho inkangu yaridutse, igahitana abantu 14 nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace , ubu ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeza.

Umutangabuhamya wabonye iyo mpanuka iba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko inkangu yaridukiye ku bantu barenga 10.

Guverineri wa ‘Centre region’ ibarirwamo na Yaounde yagize ati: “ Aho impanuka yabereye twahasanze imirambo icumi, ariko na mbere y’uko tuhagera hari indi mirambo ine(4) bari bamaze kujyana. Hari kandi n’abakomeretse cyane ubu bari mu bitaro bitandukanye”.

Umwe mu barokotse iyo mpanuka witwa Marie Claire Mendouga w’imyaka 50, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, yagize ati, “Twari tugitangira kubyina, ubutaka buhita buriduka”.

Yakomeje avuga ko, yagerageje gataburura abantu barenzweho itaka, ariko ko ryari ryabarenzeho ari ryinshi”.

Kuriduka kw’inkangu ngo ni ibintu bikunze kubaho kenshi muri Cameroon ariko ni gakeya zica umubare munini w’abantu nk’uko byagenze ku Cyumweru mu Mujyi wa Yaounde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka