Cameroon: Abantu 16 bahitanywe n’inkongi yafashe akabyiniro bari barimo

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Cameroon, inkongi y’umuriro yahitanye abo bantu 16 abandi bagakomereka, yatewe n’ibishashi bituritswa mu birori bizwi nka ‘fireworks’ byakoreshejwe muri ako kabyiniro gaherereye mu Mujyi wa Yaoundé.

Inkongi y’umuriro ngo yibasiye icyumba kinini cy’akabyiniro kazwi ku izina rya ‘Liv Night Club’ gaherereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, hafi y’ahakorera za Ambasade z’ibihugu bitandukanye ndetse n’ahatuye Abadipolomate batandukanye, abayobozi bakaba batangaje ko inkongi yibasiye cyane ahabikwa Gaz muri ako kabyiniro.

Umuvugizi wa Guverinoma, Rene Emmanuel Sadi, yagize ati “Ubu turacyakora iperereza ngo tumenye amazina n’ubwenegihugu by’abapfuye n’abakomerekeye muri iyo mpanuka”.

Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Cameroon yatangaje ko “Impanuka yatewe no guturitsa ‘fireworks’ kuko ari ibintu bikunze gukorwa aho hantu, umuriro ukaba warabanje gufata igisenge cy’inzu, nyuma humvikana ibintu biturika bibiri abantu bagira ubwoba bwinshi batangira kubyigana kugira ngo basohoke”.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma rigira riti “Habayeho guturika kw’amacupa atandatu ya Gaz, bitera ubwoba bukomeye mu bantu. Abagera ku munani bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bikuru by’i Yaoundé.

Umurinzi wari uhari iyo mpanuka iba, yavuze ko byabaye mu buryo bwihuta cyane. Yagize ati “Byari mu masaha ya nyuma ya ssa munani z’ijoro, kandi abakiriya benshi bahagera saa cyenda z’ijoro, impanuka rero yabaye hari abantu benshi”.

Ni impanuka yabaye ejo ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, ikaba ibaye mu gihe icyo gihugu kirimo kwakira abantu ibihumbi barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru, abafana n’abayobozi batandukanye baturuka hirya no hino ku Mugabane w’Afurika bari muri icyo gihugu mu irushanwa rya ‘African Football Cup of Nations’.

Mu itangazo ryasinyweho na Perezida wa Cameroon, Paul Biya, yasabye ko hakomeza kubaho umutuzo, kandi yizeza abakinnyi n’abafana bari mu irushanwa rya ‘AFCON’ ko umutekano wabo urinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka