California: Abapasiteri barenga 1,200 biyemeje kurenga ku mabwiriza bagafungura insengero

Itsinda ry’Abapasiteri barenga 1,200 bavuga ko bahagarariye ibihumbi by’abakirisitu muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko bagiye gufungura insengero zabo mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, birengegije amabwiriza yashyizweho na Leta yabo, asaba insengero gukomeza gufunga hirindwa Covid-19.

Abapasiteri barenga 1,200 muri California bashyize umukono ku nyandiko ivuga ko bazafungura insengero kuva tariki ya 31 Gicurasi.

Ibi nibabikora bazaba barenze ku mabwiriza ya Leta ya Carfornia ya Guma Mu Rugo, yashyiriweho kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Mu ibaruwa Robert Tyler yandikiye Guverineri wa California, Gavin Newsom, yagize ati “Turemera ko muri kugerageza gukora ibifitiye inyungu Leta, ariko ingamba zimaze igihe kinini, kinini rwose”!

Muri gahunda ya Guverineri Newsom, byari biteganyijwe ko insengero zisongera gufunura ku cyiciro cya gatatu. Gusa Leta ya California ubu yari ikiri ku cyiciro cya kabiri cyo gufungura bimwe mu bikorwa.

Uyu muyobozi yakomeje kuba ku gitutu cy’abanyamadini muri iyi leta basaba kongera gufungura insengero.

Abo Bapasiteri bagira bati “Mu rwego kurengera inyungu z’umutekano w’abaturage ndetse n’uburenganzira bwa muntu, abihaye Imana duhagarariye bavuze ko bazasubukura amateraniro ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi. Serivisi zose zizakorwa hubahirizwa amabwiriza ya Leta, abantu bahana intera nk’uko bisabwa”.

Iyo nyandiko ije nyuma y’iminsi mike ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri USA (CDC), gitangaje amabwiriza arambuye agaragaza uko gufungura ibikorwa byakorwa muri iki gihugu.

Ayo mabwiriza ariko ntiyavuzweho rumwe, kuko hari abavuze ko yashyizweho agamije kubangamira imiryango y’ishingiye ku myemerere. Muri ayo mabwiriza, insengero ntiziri mu byemerewe gufungura.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Donald Trump wa USA, yavuze ko kimwe mu bintu ashaka gukora kugira ngo asubize igihugu mu buzima busanzwe, ari ugufungura insengero.

Icyo gihe yagize ati “Insengero ntiziri guhabwa agaciro na ba guverineri b’Abademukarate. Ndashaka gufungura insengero zacu, kandi ibyo tugiye kubifataho umwanzuro ukomeye vuba”.

Inzego z’ubuzima muri USA zivuga ko umuntu wanduye Covid-19 yagiye mu rusengero, akahahurira n’abantu 180.

Hari igihe kandi urwego rw’ubutabera bwandikiye ibaruwa Guverineri Newsom, rumumenyesha ko uburyo bwo gufungura bimwe mu bikorwa bubangamiye insengero.

Muri iyo baruwa, umuyobozi w’urwo rwego yavugaga ko ubu buryo bwo kongera gufungura bwemereye abantu gusubira mu maresitora, amahahiro, n’ahandi ariko bugakumira insengero, ari ugufatwa mu buryo busumbanye kandi bibangamiye insengero.

Urwego rw’ubutabera ariko ntirwashatse kugaragaza ko rutegeka Leta iyi n’iyi mu kugena ibikorwa bifungura, n’uburyo bwo kurengera ibizima bw’abazituye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka