Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zatangiye gufasha abaturage gusubira mu byabo

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, kuva ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, zatangiye gufasha abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe, gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo.

Iyo nkambi yari icumbikiye abo baturage iherereye i Quitunda mu Karere ka Palma, hafi y’icyambu cya Afungi, aho abo baturage barimo gusubizwa mu byabo ari abo mu mujyi wa Mocimboa da Praia.

Icyiciro cya mbere cy’abantu 123 nibo bafashijwe kwerekeza mu ngo zabo, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda arizo zari zibarindiye umutekano basubira mu ngo zabo mu mudugudu wa Nanduadwa.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Momba Cheia Carlos, niwe wayoboye iki gikorwa aherekejwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Muri rusange abantu babarirwa mu 3,556 bazasubizwa mu ngo zabo bavanywe mu nkambi ya Quitunda.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Umuyobozi wa Polisi muri Repubulika ya Mozambike, IGP Bernardino Rafael, ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Palma Joao Buchil n’umuyobozi w’umudugudu wa Pundanhar, Madamu Juliane, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique zoherejwe i Pundanhar na Quionga, ndetse baboneraho umwanya wo kuganira n’abaturage baho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ingabo zu Rwanda zikomeje kwandika amateka mumahanga rwose bakomerezaho

Patrice yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Ingabo zu Rwanda zikomeje kwandika amateka mumahanga rwose bakomerezaho

Patrice yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka