Byinshi ku mukambwe Fidel Castro watabarutse

Fidel Castro wategetse Cuba imyaka 49 akayigira igihugu kigendera ku matwara ya gikominisiti yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ugushyingo 2016.

Fidel Castro yamaganiye kure politiki ya gikapitalisiti yimakaza politiki ya gikomonisiti
Fidel Castro yamaganiye kure politiki ya gikapitalisiti yimakaza politiki ya gikomonisiti

Castro, watabarutse ku myaka 90 y’amavuko, azwiho kuba yari intavugirwamo itaratinye igitsure cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA).

Yubatse Leta ya gikominisite mu marembo y’iki gihugu gihatse ibindi kifuzaga ko isi yose yagendera ku mahame ya gikapatalisiti.

Amahame ya gikominisiti ategeka ko abantu bakorera byose hamwe, umusaruro ukajya hamwe hanyuma buri wese akajya agenerwa hakurikijwe ibyo akeneye.

Amahame ya gikapatalisiti yo ashyira imbere ko buri wese akora ku giti cye, umusarururo we akawigengaho uko ungana kose.

Bivuze ko buri wese asarurura aho yabibye, mbega ushoboye gukora cyane agakira utabishoboye agatindahara agasonza.

Uyu mukambwe apfuye azize indwara yazibiye amara igasa n’aho iyafunga ikayabuza ubuhumekero.

Ubuzima bwatangiye gusa n’aho bumusiga muri 2006 kubera iyo ndwara bituma muri uwo mwaka yegurira ubutegetsi murumuna we Raul Castro.

Mu myambaro ya gisirikare kuri Televiziyo y’Igihugu ya Cuba, Perezida Raul Castro ni na we watangaje iby’urupfu rwa Fidel Castro.

Mu ijambo rigufi, yagize ati “Ku i saa 10:29 z’ijoro, Umuyobozi w’Ikirenga wa revorisiyo ya Cuba, Fidel Castro Ruz yapfuye.”

Fidel Castro yarwanye urugamba rudatsindwa

Abaturage b’i Havana, Umurwa Mukuru wa Cuba, bahise birara mu mihanda bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Fidel Castro.

Mu gihe i Miami muri USA, bamwe mu bahunze ubutegetsi bita ubw’igitugu bwa Fidel Castro basaga n’abari mu birori bazenguruka umujyi bavuza amahoni y’imodoka zabo.

Abatuye i Miami muri Amerika bagiye mu mihanda bishimira urupfu rwa Castro
Abatuye i Miami muri Amerika bagiye mu mihanda bishimira urupfu rwa Castro

Sariel Valdespino, umunyeshuri i Havana, mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) yagize ati “Ndababaye cyane! Ibyo mwavuga byose ni intwari y’igihugu yubashywe kandi ikunzwe n’isi yose.”

Akimara kumenya ko Fidel Castro yapfuye, Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto, yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Fidel Castro, umuyobozi wa revorisiyo ya Cuba akaba n’umuyobozi w’icyitegererezo mu kinyejana cya 20.”

Reuters itangaza ko umurambo w’uyu musaza uzatwikwa nk’uko yabyifuje akiri muzima.

Fidel Castro yafashe ubutegetsi mu 1959 ategekana Cuba imyaka 49, icyo abenshi bise impano (charisma), n’ubwo hari n’abavuga ko yayitegekesheje inkoni y’icyuma cyangwa igitugu.

Yahinduye Cuba igihugu gitegekwa n’ishyaka rimwe ndetse yigaragaza cyane mu ntambara y’ubutita ari ku ruhande rw’Uburisiya, n’ubwo yari atuye mu marembo ya USA.

Fidel Castro ntiyigize akangwa n'igitutu yashyirwagaho n'Amerika
Fidel Castro ntiyigize akangwa n’igitutu yashyirwagaho n’Amerika

Mi gihe Amerika, kimwe n’ibihugu byari ku ruhande rumwe na yo, zagerageje kumutesha agaciro zimuha inyito zimwambura ubumuntu, ibihugu byinshi ku isi byamuvugaga imyato, by’umwahiriko ibyo muri Amerika y’Abalatini (Latin America) no muri Afurika.

Mu gihe Fidel Castro yamaze ku butegetsi, muri Amerika hari hamaze gusimburana abaperezida icyenda.

Kwishyira hamwe n’Uburusiya ariko byakururuye Cuba akaga mu 1962 kuko byatumye Amerika ziyisukaho ibisasu bya rutura byo mu bwoko bwa misile mu gihe cy’iminsi 13.

Iki gihe cyatumwe isi yose ihanga amaso bidasanzwe ku ntambara y’ubutita.

Mu masaziro ye, Fidel Castro wakundaga kuba yambaye imyenda ya gisirikare y’icyatsi, yari azwiho kuba akunda kuvuga imbwirwaruhamwe ndende ariko zuje ubuhanga kandi zibasira Amerika.

Mu gihe cye yigijeyo amahame ya gikapitalisite yari yarahejeje benshi mu bukene, yegereza abaturage amavuriro n’amashuri.

Nubwo Amerika n’abambari bayo batahwemye kumwotsa igitutu, Fidel Castro ni we ubwe wikuye ku butegetsi muri 2006 kubera indwara.

Asize yongeye kubona aho Perezida w’Amerika asura Cuba, mu gihe byaherukaga mu mwaka 1928.

N’ubwo byageze bityo ariko, mu ruzinduko Perezida Barack Obama yagiriye muri Cuba mu ntangiriro za 2016 ntiyigeze abonana na Fidel Castro.

Amaze kuhava ahubwo uyu musaza yanditse mu itangazamakuru yibutsa abaturage ba Cuba imbaraga Amerika zakoresheje zishaka gusenya Leta ya gikominisite muri Cuba n’ubwo zananiwe.

Ubwo urupfu rwa Fidel Castro rwamenyekanaga, abantu batandukanye bohereje ubutumwa bwihanganisha abatuye iki gihugu.

Perezida Paul Kagame nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yihanganishije abanyaCuba.

Yagize ati “Naruhukire mu mahoro Fidel Castro, umurwanyi w’indatezuka wabayeho ubuzima bwose aharanira ubwigenge. Twihanganishije abaturage ba Cuba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mubyukur fidel castro nintwari ikomeye kubikorwa byiza yakoranye ninshuti ye cheguevara mugukura cuba mukaga bakayitabara gda nibyinshi navuga kuri castro imana imwakire mubayo

Muhoza innocent yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

nagerayo azabyire kadafi akaga numwiryane libiya yahuye nayo !!rip muzee fidel !!!

shema shallom yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

umusaza Castro naramukunze cyane udakangwa na baravuga agateza imbere igihugu cye n’abaturajye muri rusange Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yari ikwiye kumwigiraho byinshi kimwe n’abanyamateka ba politike yimiyoborere myiza ,ndashimira na Perezia Wacu wakozweho niyi ntwari

BABY COUL yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

INTWARI NTIPFA IRASINZIRA uzaruhukire mumahoro

CELESTIN yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

RIP Umusaza castro,Imana imwakire mu bayo,isi ibuze umugabo ufite ibitekerezo bibanisha abantu/by’ubumwe,urukundo n’amahoro ku banyagihugu n’isi yose.
shimon peres ati mwakire ibyanyu ,Castro ati bye,.....

RUDAHANGARWA yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

TUMUREBEREHO!

IRADUKUNDA J D yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka