Byemejwe ko Raphael Yanyi wayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe yishwe akubiswe ikintu ku mutwe
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umucamanza Raphael Yanyi byavugwaga ko yazize indwara y’umutima, ahubwo yishwe atewe ibyuma mu mutwe.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Célestin Tunda ya Kasende kuwa kabiri tariki 16 Kamena, avuga ko raporo ya kabiri ya muganga yemeje ko yishwe no kuba yaraviriye imbere mu bwonko.
Minisitiri Tunda yagize ati “Isuzuma rya muganga ryakozwe mu bice bibiri. Imwe yarebaga ku bice by’inyuma ku mubiri, indi ireba imbere aho umuntu atabonesha amaso. Raporo ya kabiri yemeje ko Raphael Yanyi Ovungu yaviriye imbere mu bwonko, nyuma yo gukubitwa ikintu gikomeye ku mutwe”.
Yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe, ndetse bagezwe imbere y’ubutabera. Yasabye abaturage gutuza ndetse no kubaha umuryango wa Raphael Yanyi, yizeza ko abacamanza bose bakora akazi kabo neza badaha agaciro ababatera ubwoba ku manza baca.
Raphael Yanyi yishwe mu gihe yari ayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe na bagenzi be, bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange.
Inkuru zijyanye na: Vital Kamerhe
- Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20
- Vital Kamerhe na bagenzi be bakomeje guhakana ibyo kunyereza miliyoni 50 z’amadorari
- Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe
- RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana
- Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza
- RDC: Urubanza rwa Vital Kamerhe rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020
- Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida muri RDC yitabye urukiko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|