Burundi: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya, inshuti y’akadasohoka ya FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi mushya, Dr. Edouard Bizimana, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse ku bikubiye muri bumwe mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abamunenga bavuga ko bwumvikanisha ko ashyigikiye rwose FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibyo bimuvugwaho bishobora gutuma ishyirwaho rye risubirwamo, ndetse bikabangamira icyizere ku bushobozi bwe mu rwego rw’akazi katoroshye yahawe, ko guhagararira igihugu cye mu rwego rwa dipolomasi.
Uwo munyapolitiki ufite ubunararibonye, kuko mbere yo kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, yabaye Ambasaderi w’u Burundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Burusiya.
Ariko ibyo yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku byerekeranye n’umutekano w’Akarere, byerekana ishusho ye itandukanye, hashingiwe ku bitekerezo bye.
Imvugo ze kuri interineti zerekena ko ashidikanya ku kintu ubusanzwe gihuriweho n’ibihugu byo mu Karere ku bijyanye na FDLR, kandi akagaragaza imvugo z’amacakubiri zitajyanye n’ibikwiye kuranga Umuminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Kuvuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda
Muri bumwe mu butumwa bwe bugaragara nko gushotorana aherutse gushyira ku rubuga rwa X, ku itariki 3 Nyakanga 2025, Dr Bizimana yavuze ko FDLR ntacyo igitwaye ku Rwanda.
Yagize ati "FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu… mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite."
Aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.
FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.
Umuryango w’Abibumbye (UN) n’izindi nzego mpuzamahanga zagiye zigaragaza kenshI uruhare rwa FDLR mu kwica abantu benshi, gufata abagore ku ngufu, no gushyira abana mu gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuwufata nk’urwitwazo rw’u Rwanda gusa, Dr Bizimana, ashobora gutuma abantu bemera inyigisho z’ikinyoma zikoreshwa mu kugoreka ukuri no guhisha uruhare rw’uwo mutwe w’iterabwoba mu bikorwa bitandukanye, hagamijwe kuwukingira ikibaba.
Ibyo akora ni ibintu biteye impungenge, cyane cyane ko ari umuntu ufite uburambe muri dipolomasi ndetse n’ubumenyi mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga.
Gukina ikarita y’ubwoko
Mu bundi butumwa yashyize kuri X ku wa 8 Mutarama, bwari bugenewe Amb.Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, umuntu bazajya bahura kenshi mu rwego rw’akazi.
Muri ubwo butumwa Dr. Bizimana yagize ati “Nk’umudipolomate n’umuhanga mu bya siyansi, nsanga ubu butumwa burimo ubusabwa buteye n’isoni kandi bugaragaza kudakura. None se @onduhungirehe, umuhutu wo mu Rwanda, ni gute aba umuvugizi w’Abatutsi bo muri Congo? Anagaragara ashidikanya ku mipaka ya @DRC, ibintu biteye ikibazo mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga."
Iyo mvugo irabangamye ku nzego nyinshi, uretse kuba yinjije amoko mu mpaka za dipolomasi, icyo kikaba ari ikintu gishobora guteza ibibazo bikomeye mu Karere k’ibiyaga bigari, anasobanura ko ubwoko bw’umuntu bukwiye kumubera inzitizi kuba yagira uruhare mu biganiro byo mu rwego rw’Akarere.
Gukoresha politiki ishingiye ku moko Hutu na Tutsi muri urwo rwego, bigaragaza ubunyamwuga bucyeya bw’umudiplomate, by’umwihariko ufite inshingano zo gukemura amakimbirane yambukiranya imipaka, mu Karere katarashiramo burundu ibibazo by’intambara zakuruwe n’amacakuri ashingiye ku moko.
Ikindi kandi, gushinja Amb. Nduhungirehe ko ashidikanya ku mipaka ya RDC nta bisobanuro cyangwa gihamya agaragaza, bitesha agaciro ibyo birego bya Dr. Bizimana.
Mu bundi butumwa yashyize kuri X ku wa 25 Gashyantare, Dr. Bizimana yongeye kunenga Amb. Nduhungirehe.
Yagize ati "Aho bigeze, umuntu agomba gusobanukirwa imyitwarire ya @onduhungirehe, umuhutu uri mu kazi ndetse wahoze mu Interahamwe, ushaka kwemerwa n’ubuyobozi bw’Abatutsi mu Rwanda, akagaragaza ibitekerezo n’abayobozi be batatinyuka gutangaza. @fdnbbi ntaho ihuriye na FDLR."
Kuvuga ko umuntu "yahoze ari Interahamwe" zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni ikirego gikomeye ku buryo budasanzwe, cyane cyane iyo nta gihamya cyabyo gihari.
Amagambo nk’ayo kandi, uretse ko agabanya ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora no gukurura urwango.
Ikindi kandi, Dr. Bizimana yagerageje gutandukanya ingabo z’u Burundi, FDN (Forces de Défense Nationale du Burundi) na FDLR, avuga ko ntaho zihuriye, ariko ntiyerekane ibihamya, mu gihe hari ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bibaho bigaragaza guhuza kw’izo ngabo cyangwa kuba zisangiye ibitekerezo.
Raporo z’itsinda ry’inzobere za UN, zagaragaje kenshi ko hari imikoranire iri hagati y’igisirikare n’ubutasi by’u Burundi n’umutwe wa FDLR.
Ese ni Umudiplomate udakwiye uwo mwanya?
Ibyo Dr. Bizimana yanditse ku mbuga nkoranyambaga bifite ingaruka zikomeye. Nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asabwa kubaka imikoranire y’Akarere no guhagararira igihugu mu bihe bitoroshye, biriho cyane cyane mu rwego rwa dipolomasi mpuzamahanga.
Ayo magambo Dr Bizimana avugira ku mugaragaro, ashobora gukomeza kongera imbogamizi mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda, ibihugu bimaze igihe bitumvikana, ndetse bigatuma abantu bibaza k’uruhare rw’u Burundi ku mahoro n’ubutabera mu Karere.
Gusa, imvugo ye ishobora gusenya icyizere mpuzamahanga ku Burundi, FDLR iri ku rutonde rw’imitwe yashyiriweho ibihano mpuzamahanga, kandi ibihugu by’u Burasirazuba bw’Isi n’ibifite inyungu mu mutekano w’Akarere bishobora gukomeza gushidikanya ku bushake bw’u Burundi, mu gushyigikira amahoro n’ubutabera nyuma y’intambara, mu gihe ari Dr. Bizimana ari we waba ayoboye ububanyi n’amahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|