Burundi: Abapolisi bakomorewe gusubira mu bikorwa bya UN byo kugarura amahoro

Abapolisi b’u Burundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) byo kubungabunga amahoro n’umutekano, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiriwemwo.

Ibi byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, ubwo yarimo yifurizwa umwaka mushya n’inzego z’umutekano zirimo igisirikare, igipolisi n’iperereza.

Abapolisi b’u Burundi bakumiriwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga, bashinjwa kugira uruhare mu guhohotera abigaragambyaga bamagana nyakwigendera Petero Nkurunziza, wiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu.

Mw’ijambo rye, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanavuze ko abashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwo muri 1972 bakiriho batazakurikiranwa mu butabera kuko bamaze gusaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka