Burundi: Abagera ku 100.000 bakuwe mu byabo n’ubwiyongere bw’amazi ya Tanganyika

Mu Burundi imyuzure n’ibindi biza bitandukanye byatumye nibura abagera ku 100.000 bahunga inzu zabo muri iyi myaka ya vuba aha, nk’uko byemezwa n’Umuryango utari uwa Leta wa ‘Save the Children’, muri raporo yawo yatangajwe ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

Guhera mu 2015, u Burundi bwahuye n’ibibazo bya Politiki byabyaye imvururu zigahitana ubuzima bw’abagera ku 1.200 ndetse abagera ku 400.000 bagahunga bakava mu byabo.

Ariko ubu nk’uko bigaragaragara muri iyo raporo ya ‘Save the Children’, 84% by’abavuye mu byabo mu Burundi bahunze kubera ibiza, ahanini ibyo biza ngo byatewe no kwiyongera kw’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika, ikiyaga cya kabiri mu bunini muri Afurika nk’uko byemezwa n’uwo muryango utegamiye kuri Leta.

Muri iyo raporo, bivugwa ko muri Mata uyu mwaka wa 2021, amazi y’icyo Kiyaga yazamutseho metero enye (4) ugereranyije n’aho asanzwe agera, icyo gihe asenya inzu zibarirwa mu magana.

Save the Children ishinzwe kurengera abana, itangaza ko abana na bo bari mu bagezweho n’ingaruka z’ibyo biza, aho uvuga ko « abagera ku 7.200, ni ukuvuga hafi 7% by’abakuwe mu byabo n’ibiza muri rusange, ari abana bafite munsi y’umwaka».

Abana batangiye kugura ubundi bagombye kuba biga, ubu ngo ntibacyiga, kandi barya inshuro imwe ku munsi nk’uko Save the Children yabitangaje.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi yagize ati «Isi isa naho yibagiwe u Burundi, kuko burimo guhura n’ikibazo gikomeye giterwa n’imihindagurikire y’ikirere kandi abana ni bo bagerwaho n’ingaruka cyane».

Yongeyeho ati «Ubu turabona imiryango yahoze ifite amazu akomeye, abana bose bajya ku mashuri, ababyeyi bombi bakora, none ubu bakaba baba mu mahema, nta kazi bafite, nta byo kurya bafite. Ugasanga abana barakorera idolari rimwe ku munsi ngo bashobore gufasha imiryango yabo».

Save the Children yatanze urugero rw’umukobwa w’umwangavu witwa Arielle, inzu umuryango we wari utuyemo yatwawe n’ayo mazi y’ikiyaga cya Tanzanyika yiyongereye mu buryo butunguranye, none ubu ngo agomba kwirirwa atunda amatafari kugira ngo abone nibura Iyero rimwe (un euro) ku munsi.

Arielle ufite imyaka 17 y’amavuko ati «Iminsi myinshi ndarya, ariko hari iminsi imwe n’imwe ntabona ifunguro na rimwe».

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, bivuga ko mu myaka ibiri ishize, imvura idasanzwe yagize ingaruka ku bantu bagera kuri Miliyoni ebyiri muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse yica abagera kuri 265.

Raporo irimo gutegurwa n’impuguke za LONI ku mihindagurikire y’ikirere AFP yashoboye kubona, ngo igaragaza ko imyuzure izajya ikura abantu mu byabo bagera nibura kuri Miliyoni 2.7 buri mwaka muri Afurika, kugeza muri 2050.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka