Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye ONU

Guverinoma ya Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imitwe y’iterabwoba.

Guverinoma yasohoye itangazo itegeka Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Barbara Manzi wakoreraga muri icyo gihugu, guhita akivamo byihutirwa nubwo nta bisobanuro bindi yahawe.

Barbara Manzi wari umuhuzabikorwa wa ONU muri Burkina Faso akomoka mu Butaliyani
Barbara Manzi wari umuhuzabikorwa wa ONU muri Burkina Faso akomoka mu Butaliyani

Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, ntiyahise asubiza mu gihe yari abajijwe n’itangazamakuru icyatumye Manzi atangazwa nk’umuntu utacyemerewe kuguma muri icyo gihugu, ndetse agasabwa guhita akivamo bitarenze tariki 23 Ukuboza 2022.

Umuvugizi wa ONU ku cyicaro gikuru cyayo na we ntiyahise asubiza mu gihe yari asabwe n’itangazamakuru kugira icyo avuga kuri icyo cyemezo cyafatiwe umukozi wayo muri Burkina Faso.

Igihugu cya Burkina Faso kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’intambara ziterwa n’imitwe yitwaza intwaro ishamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya ‘al-Qaeda’ na ISIL (ISIS), aho izo ntambara zimaze kugwamo abasivili babarirwa mu bihumbi.

Abaturage bagera kuri Miliyoni ebyiri bamaze kuvanwa mu byabo n’intambara aho muri Burkina Faso, bakaba bacumbikiwe mu mahema atangwa na ONU.

Imvururu ziterwa n’iyo mitwe yitwaza intwaro muri icyo gihugu, zimaze imyaka igera kuri irindwi, zikaba zarakunze kwibasira agace k’Amajyaruguru n’Uburasirazuba. ONU ivuga ko yashoboye gutanga ibiribwa byo kugira ngo abana ibihumbi bari bafite imirire mibi bazanzamuke.

Barbara Manzi wirukanywe muri Burkina Faso yoherejwe na ONU gukorera muri icyo gihugu mu mwaka wa 2021, nk’umuntu w’inararibonye mu bikorwa by’ubutabazi mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka